Iraq: Abarenga 100 bishwe n’inkongi yibasiye inzu yaberagamo ubukwe

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 27, 2023
  • Hashize amezi 2

Inkongi y’umuriro yatwitse inzu yaberagamo ubukwe mu Majyaruguru ya Iraq mu Mujyi wa Qaraqosh, ihitana abarenga 100.

Abantu babarirwa mu magana bizihizaga ibirori by’ubukwe muri iyo nyubako, ariko ntiharamenyekana icyateje uyu muriro nubwo raporo zimwe zerekana ko ushobora kuba waturutse ku bishashi by’umuririo byacaniwe mu bukwe.

Abashinzwe kuzimya inkongi bavuze ko ibishashi (Fireworks) byakongejwe ari byo bishobora kuba byatumye ibice by’igisenge bifatwa n’umuriro.

Ibiro Ntaramakuru by’Igihugu cya Iraq (INA), bivuga ko umuriro watumye ibice by’iyo nzu bisenyuka mu minota mike umuriro ubaye bitewe n’ikoreshwa ry’ibikoresho.

Ntabiramenyekana niba abageni na bo bari mu bahitanywe n’uwo muriro kuko amashusho yashyizwe hanze agaragaza ko ko bari ku rubyiniro mbere y’uko uduce twakaga umuriro dutangira kurugwaho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu abashinzwe kuzimya ubutabazi no kuzimya inkongi  bari bagishakisha ababa barokotse iyi mpanuka.

Mariam Khedr wapfushije w’umukobwa we w’imyaka 27, abuzukuru batatu bato, na bucura ufite amezi umunani,  yavuze ko “ubu butari ubukwe ahubwo ari ukuzimu”.

Hassan al-Allaf, Umuyobozi wungirije w’Intara ya Nineveh, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko abantu 113 ari bo bemejwe ko bapfuye.

KAMALIZA AGNES

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 27, 2023
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE