Irani: Abarenga 95 bishwe n’ibibasu byaturikiye mu birori

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 4, 2024
  • Hashize amezi 5
Image

Ubuyobozi bwa Irani bwatangaje ko abarenga 95 bapfuye abandi 284 bakomerekera mu gitero cy’iterabwoba ubwo bari mu birori byo kwibuka Umujenerali wishwe.

Jenerali Qassem Suleimani yahoze ari umuyobozi w’ingabo za Irani yishwe n’Amerika mu gitero cy’indege zitagira abapilote mu mwaka wa 2020.

The Guardians yatangaje ko ntawe urigamba kugaba iki gitero, ubwo hizihizwaga ibirori byo kumwibuka ku nshuro yabyo   ya kane.

Ibi bisasu byaturitse mu minota itandukanye ku wa 04 Mutarama, byakomerekeje abandi bantu 284, ndetse Minisitiri w’Ubuzima wa Irani, Bahram Einollahi, yavuze ko benshi mu bakomeretse bamerewe nabi kandi umubare ushobora kwiyongera.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 4, 2024
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE