Iposita yatangije “RwandaMart” ifasha abacuruzi bato n’abaciriritse kugera ku isoko mpuzamahanga
Mu Rwanda muri iyi minsi hatangijwe gahunda yo gukangurira abakora ubucurizi buto n’ubuciriritse gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagure ibikorwa bigere ku rwego mpuzamahanga.
Ni muri urwo rwego, Iposita y’u Rwanda yatangije urubuga “RwandaMart” rufasha abacuruzi bato n’abaciriritse kugeza ibyo bakora ku bakiriya babo baba abari imbere mu gihugu n’abari mu mahanga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uru rubuga rwari rumaze imyaka ibiri rwubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ikigo cy’Abadage gishinzwe Iterambere “GIZ” nyuma muri Gashyatare 2023, uyu mushinga uhabwa Iposita y’ u Rwanda aho taliki 22 Kamena 2023, uru rubuga rwerekanwe ku mugaragaro.
Umuyobozi Mukuru w’Iposita y’u Rwanda, Kayitare Celestin yatangaje ko ubu buryo buzafasha abacuruzi kugeza ibyo bakora ku ruhando mpuzamahanga kuko rubafasha kubyerekana bityo ubikeneye akabibona.
Yakomeje avuga ko abacuruzi bafite ibyo bifuza gucuruza babafasha kubishyira ku rubuga bityo ubikeneye bakamufasha uko byamugeraho kuko ari ko kazi Iposita isanzwe ikora ko kugeza ku bantu ubutumwa bwabo yaba ari imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga.
Kuva uru rubuga “RwandaMart” rwatangira gukorana n’abacuruzi bato n’abaciriritse, Umuyobozi Mukuru w’Iposita y’u Rwanda, Kayitare Celestin agarazaga ko haze kugeraho abagera kuri 760 biganjemo abakora ubucuruzi bw’ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”, intego akaba ari uko uyu mwaka uzarangira bageze ku bihumbi 3.
Richard Niwenshuti, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda “MINICOM” yagaragaje ko uru rubuga ruzakora nk’ihuriro ry’amasoko yose akora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga “e-Commerce”.

Yakomeje asobanura ko atari ubucuruzi gusa ahubwo ruzafasha no mu kongerera ubumenyi abacuruzi bifuza gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bwabo.
Bamwe mu bacuruzi batangiye gukoresha uru rubuga barimo abakora ibijyanye n’ubugeni n’ubukorikori n’ibindi.



Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba uru rubaga “ https://rwandamart.rw/” haza hazasohoka porogaramu izashyirwa muri telefone zigendanwa ikazafasha abantu koroherwa no kugera kuri iri soko.


