Intumwa z’Umuryango FPR Inkotanyi zasoje uruzinduko muri Tanzania

Intumwa z’Umuryango FPR Inkotanyi zasoje uruzinduko muri Tanzania

Intumwa z’Umuryango FPR Inkotanyi ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru Wellars Gasamagera, zasoje uruzinduko rw’iminsi Ine mu gihugu cya Tanzania, aho zagiranye ibiganiro na Chama Cha Mapinduzi (CCM), Ishyaka riri ku butegetsi.

Ni uruzinduko izo ntumwa zatangiye taliki 30 Kamena kugeza taliki 05 Nyakanga 2023.

Muri uru ruzinduko, Gasamagera, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Daniel Chongolo, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania (Chama cha Mapinduzi/CCM).

Mu byaganiriweho impande zombi zemeranije guteza imbere umubano ushingiye ku kongererana ubushobozi by’umwihariko ku bihugu byombi. 

Intumwa z’Umuryango FPR Inkotanyi zasuye imishinga itandukanye ya CCM, irimo n’ishuri rya Mwalimu Julius Nyerere Leadership School riherereye mu karere ka Kibaha mu Ntara ya Pwani muri Tanzania.

Yanditswe na KAYITARE Jean Paul

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42