Inkotanyi zaradutabaye zitubera ubuzima- Uwanyirigira warokotse Jenoside

  • HABIMANA Eric
  • Gicurasi 11, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image
Uwanyirigira Chantal yashimiye Inkotanyi zabarokaye zikabaha ubuzima

Uwanyirigira Chantal wavukiye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, mu cyahoze ari Komini Cyambwe, Segiteri Gitisi, yatanze ubuhamya bukomeye bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yavuze ko ubwo Inkotanyi zasanze habura gato ngo Interahamwe zibice, maze zirabarabatabara zibaha ubuzima nta cyizere bari basigaranye.

Ni ubuhamya yatanze mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Karere ka Ruhango ku rwibutso rw’Akarere ka Ruhango ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi 108 yabonetse.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage bo mu Mirenge ya Ruhango, Bweramana Byimana na Mwendo yo muri ako Karere.

Uwanyirigira yavuze ko na mbere ya Jenoside, ivangura rikorerwa Abatutsi ryari ryarashinze imizi cyane, harimo no mu mashuri yigagamo abanza. Yibuka uburyo abarimu batandukanyaga abanyeshuri hashingiwe ku moko.

Ati: “Iyo twageraga ku ishuri baduhagurutsaga bakurikije amoko. Abahutu ukwabo, Abatutsi ukwabo, Abatwa ukwabo. Uwajijinganyaga bamukubitaga bavuga ngo nimwicare, ubwoko bwanyu turabuzi.”

Avuga ko tariki ya 22 Mata 1994 ari bwo babonye Interahamwe zimanutse mu Ruhango ziyobowe n’uwitwaga Kurubone hamwe n’abandi, baza mu modoka batangira kwica Abatutsi.

Ati: “Twabonye batangiye gutemagura abantu duhita duhungira i Rubona. Tuhageze twumva amatangazo ashishikariza Interahamwe kwica Abatutsi.”

Bakomeje guhunga berekeza i Nyarunyinya kwa sekuru, ariko na ho bahasanga ibitero. Interahamwe zarabafashe zibashorera zibajyana kubica, ariko bageze mu nzira bahura n’umugabo wazibajije impamvu zihutira kwica abo bantu, bituma zisubira inyuma zibareka.

Nyuma y’aho, umugabo witwaga Kamegeri wabaga hafi y’aho kwa sekuru yabahishe mu kigega cy’amazi, umugore we akajya abakurira ibyo kurya. Gusa kubera inkorora y’abana bato, ubuzima bwabo bwakomezaga kujya mu kaga kuko bashoboraga kumenyekana aho bihishe.

Uwanyirigira yavuze ko Interahamwe zakomeje kubashorera zibajyana ahantu hatandukanye zari zateguye kubiciramo. Iyo zabageragayo zigasanga ari benshi, zasubizaga bamwe aho zari zabafungiye kuri koperative.

Ati: “Hari igihe badushyize hamwe bavuga ko bagiye kuduteramo grenade kugira ngo batwicire icyarimwe, ariko imwe muri zo iravuga iti ‘iyi grenade imwe ntitwayipfusha ubusa’, bahita babireka.”

Yakomeje avuga ko Interahamwe zatangiye kujya zica abantu buhoro buhoro, zigena abazicwa uwo munsi n’abazicwa bukeye.

Ati: “Bafataga inkoni bagakubita abantu mu birenge nk’ikimenyetso cy’abo bazica ejo. Bavugaga ko batica abagore n’abana, ariko twabonaga abana bazima babajugunya mu byobo.”

Mu mpera za Gicurasi 1994, yongeye gufatwa ajyanwa ahicirwaga abantu benshi, ari kumwe n’umugore wa nyirarume wari utwite ndetse n’abana bato.

Ati: “Bafashe umwana twari kumwe bamukubita inkota ku rutugu bamujugunya mu cyobo. Abana bose bari aho batangiye kubajugunyamo ari bazima, bamwe babanje kubatema.”

Yanavuze umugabo witwaga Gatabazi wasabaga ko abana bicwa kuko bariraga bakabangamira inka ze ntizikamwe.

Ati: “Yavugaga ko abana babangamira inka ze. Bahise bafata abo bana barabatema babajugunya mu cyobo.”

Mu gihe bari bagitegereje kwicwa, haje Interahamwe yiruka ivuga ko ibonye Inkotanyi. Icyo gihe Interahamwe zahise zihunga zibasiga aho zari zigiye kubicira, maze ingabo za FPR-Inkotanyi zihita zihagera zibakura mu maboko y’abicanyi.

Uwanyirigira yashimye cyane Inkotanyi na Perezida Paul Kagame wari uziyoboye, avuga ko ari zo zabahaye ubuzima bushya nyuma yo kurokoka Jenoside.

Ati: “Ndashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Inkotanyi kuko ari zo zadusubije ubuzima. Nyuma hashyizweho FARG iradufasha turiga, ubu turiho kandi twongeye kuvuka bwa kabiri.”

  • HABIMANA Eric
  • Gicurasi 11, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE