Inganzo Ngari bahishuye icyabasunikiye gusubiramo indirimbo ‘Urunyenyeri’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 14, 2026
  • Hashize amasaha 6
Image

Abagize itorero Inganzo Ngari bavuga ko icyabateye gusubiramo indirimbo izwi cyane ibyinwa mu bitaramo n’abahanzi mu birori bitandukanye izwi nk’Urunyenyeri ari uko bihura n’intego y’itorero ryabo yo gusigasira umuco binyuze mu mbyino gakondo ndetse bakawusakaza hirya no hino ku Isi.

Aganira na Imvaho Nshya umuyobozi w’Inganzo Ngari, Serge Nahimana avuga ko bitegereje iyo ndirimbo bagasanga nta nyirayo igira ibyo bita ko yabaye iya rubanda bituma bayisubiramo ngo izarambe, nko gusigasira umurage wayo.

Abahanga mu ndirimbo za gakondo bavuga ko indirimbo ya rubanda ari indirimbo iba yaramenyekanye uko ibiragano byasimburanaga ku buryo bigera aho uwayihimbye cyangwa abayihimbye bakibagirana icyakora indirimbo yo ikagumaho.

Nahimana ati: “Sinabyita ko ari iya rubanda nk’uko tubivuga kuko ibyo ari byo byose ifite uwayihimbye cyangwa se abayihimbye ariko bitewe n’uko indirimbo zimwe ziba zarahimbwe kera zidafite uko zibikwa mu byuma by’iki gihe zigenda zifatwa mu mitwe abantu bakaziririmba ariko kugira ngo igihangano gisakare ni uko kiba cyarabaye cyiza.”

Akomeza avuga ko uko indirimbo iririmbwa kenshi igera aho ikaba iya rubanda abantu basigara bafite ibitero byayo mu mutwe ndetse bamwe bakajya bayiririmba bongeramo andi magambo ku buryo ishobora kuzagera aho igata umwimerere bakaba bayisubiyemo nko kuyibungabunga no kuyikundisha abakiri bato.

Ati: “Tujya gukora iyi ndirimbo twashingiye ku ntego zacu nk’Inganzo Ngari zo gusigasira umuco binyuze mu mbyino gakondo ndetse no kuwukundisha abandi harimo abakiri bato ku buryo umuntu yajya ayumva n’umwana we akazayumva tugakomeza kuyikundishanya ku buryo itazatakara.”

Urunyenyeri ni indirimbo irata inka n’ibigwi byayo nk’ikimenyetso cy’ubushuti n’umubano ukomeye warangaga Abanyarwanda n’agaciro yahabwaga, ikagaragaza urukundo umuntu ayikunda ku buryo yumva aho ivuzwe akizihirwa cyane.

Inganzo Ngari basubiyemo iyo ndirimbo mu gihe bateganya gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 bamaze mu nganzo kuko batangiye mu mwaka wa 2006, aho bazaba bafite insanganyamatsiko bifuza kugaragaza uko inganzo yagiye ikura muri iyo myaka yose.

Biteganyijwe ko Inganzo Ngari bazakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20, muri Kanama 2026, aho insanganyamatsiko igira iti ‘Imyaka 20 mu nganzo’.

Inganzo Ngari ubwo hafatwaga amashusho y’Urunyenyeri
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 14, 2026
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE