Kwibuka 32: Ingamba za Guverinoma zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwibuka 32: Ingamba za Guverinoma zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko mu rwego rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara cyane mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta ishyize imbere gahunda yo kwigisha urubyiruko amateka ya nyayo atagoretse.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026. Abajijwe ku ngamba Guverinoma yafashe zo guhangana n’ingengabitecyerezo ya Jenoside mu gihe habura iminsi mike ngo hatangire icyumweru cy’inyumano n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dr. Nsengiyumva yavuze ko Leta izakomeza kuyirwanya mu buryo bwose bushoboka.

Yashimangiye ko n’ubwo igaragara no mu bihugu bituranye n’u Rwanda bitazaruca intege. Yagize ati: “Mu karere mwarabibonye mu gihugu duturanye aho ubutegetsi bushyigikira ingengabitecyerezo ya Jenoside ku mugaragaro bukanashyiramo imbaraga banayishishikariza abaturage babo ni ikintu gikomeye kandi kibabaje ariko kitaduca intege.”

Akomeza agira ati: “Aho twavuye hari habi kurusha uko biri uyu munsi. Dushobora guhagarara tukamagana n’abo ngabo bafite iyo ngengabitekerezo, tukaba twahangana nabo tukabamagana ku mugaragaro.”

Yongeyeho ati: “Ntwabo dukwiye gutekereza ko hazabura abantu bakigendera muri iyo myumvire ariko Leta izakomeza kuyirwanya mu buryo bwose bushoboka twigisha urubyiruko rwacu amateka nyayo atabogamye kandi atagoretse’’.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko mu mwaka ushize wa 2025, mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwakiriye dosiye 82 z’abakurikiranyweho ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura no gukurura amacakubiri.

Itegeko ryo mu 2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; kugoreka ukuri kuri jenoside hagamije kuyobya rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri no kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe. Gupfobya Jenoside bigizwe no kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za jenoside; koroshya uburyo jenoside yakozwemo no kugaragaza imibare itari yo y’abazize Jenoside ari ibyaha bya jenoside.

Uhamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside cyangwa kuyihakana kuri buri kimwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yatangaje ko abazagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batazihanganirwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42