Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri MINUSCA zatanze amaraso

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri MINUSCA zatanze amaraso

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zohereje mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) zatangije ubukangurambaga bwo gutanga amaraso yo gutabara indembe ziyakeneye muri icyo gihugu.

Ni igikoirwa cyatangijwe na Batayo ya 59 y’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka (Rwabat2/59 Infantry Battalion),  ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023.

Ingabo z’u Rwanda zatanze amaraso nyuma y’ubusabe bwa Minisiteri y’Ubuzima ya Repubulika ya Santarafurika (CAR), binyuze mu Bitaro by’Akarere bya Bossembele, yashimangiye ko hakenewe abatanga amaraso kugira ngo batabare ubuzima bw’abarwayi bayakeneye.

Guhera ku munsi w’ejo ni bwo Ibitaro by’Akarere bya Bossembele byatangiye gukusanya amaraso y’abasirikare b’u Rwanda binyuze mu Bitaro byo ku rwego rwa mbere byajyanye n’Ingabo z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Biteganyijwe ko ibyo Bitaro by’Akarere bizakusanya nibura amasashe 200 y’amaraso azagira uruhare mu gutabara imbabare zitandukanye ziyakeneye muri iki gihugu.

Umuco wo gutanga amaraso si uwa none mu Nzego z’umutekano z’u Rwanda, kuko ziri mu bafatanyabikorwa b’imena b’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso (NCBT) gikorera mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda basanzwe bagira ibihe bihoraho buri mwaka batangaho amaraso, bakaba bari mu batuma u Rwanda rutajya rubura amaraso yo gutabara abakoze impanuka, ababyeyi babyara n’abandi bakeneye kuyahabwa.

Dr Skeny Ngoumbana, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Bitaro by’Akarere bya Bossembele, yashimye ingabo z’u Rwanda kuri icyo gikorwa cy’ubutwari kirokora ubuzima bw’abarwayi batandukanye kuko baba ari yo batezeho gupfa no gukira.

Yashimangiye ko iyo nkunga batanze ari ingenzi cyane kuri serivisi z’ubuzima muri Repubulika ya Santarafurika.

Umuyobozi wa Rwabat2 LT Col PC Runyange, yashimye ubufatanye buhamye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri MINUSCA zifitanye n’inzego zitandukanye, ndetse n’abaturage by’umwihariko.

Rwabat2 ni Batayo y’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zishinzwe kurinda umuhanda w’ibanze (MSR1) uturuka mu Murwa Mukuru Bangui werekeza ahirwa Beleko mu gice gishyira muri Cameroun.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49