Ingabo za Isiraheli zarashe imwe mu modoka za Loni mu zerekezaga muri Palesitina

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 29, 2023
  • Hashize amezi 2
Image

Mu gihe ingabo za Isiraheli zikomeje ibitero byazo mu majyepfo y’akarere ka Gaza kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Ukuboza, Ikigo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye cyita ku mpunzi z’Abanyapalesitina UNRWA kiratangaza ko ingabo za Isiraheli zarashe imwe mu modoka zacyo.

Icyo kigo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye gisobanura ko nta munyamuryango w’iryo tsinda wakomeretse, ariko kibutsa ko abashinzwe ubutabazi batagomba na rimwe kwibasirwa.

Mu butumwa kuri X, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya UNRWA, Thomas White, atangaza ko imodoka yari izanye imfashanyo yarashweho n’Ingabo za Isiraheli. Yagize ati: “Abakozi bafasha ntibagomba na rimwe kwibasirwa”.

Kwiyongera kw’ibitero bya Isiraheli kwabaye mu ijoro ryo ku wa Kane kugeza ku wa Gatanu mu karere ka Gaza, cyane cyane mu majyepfo, muri Rafah na Khan Younes.

Biteganyijwe ko intumwa za Hamas zijya i Cairo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Ukuboza kugira ngo baganire kuri gahunda ishoboka yo guhagarika imirwano iteganya no kurekura abafashwe bugwate.

 Minisiteri y’ubuzima ya Hamas iratangaza ko hapfuye abantu 21.507 kuva intambara yatangira ku ya 7 Ukwakira 2023, naho 55,915 bakomeretse.

Amakuru yatanzwe na Guverinoma ya Isiraheli avuga ko abantu 1140 baguye mu gitero cya Hamas cyo ku ya 7 Ukwakira.

Ku wa Kane, Ingabo za Isiraheli zavuze ko zahitanye abarwanyi barenga 2000 b’Abanyapalestine kuva amasezerano yo guhagarika imirwano yarangira mu ntangiriro zUkuboza.

Abasirikare 167 ba Isiraheli bishwe kuva igitero cy’ingabo za Isiraheli gikaze  cyatangira ku butaka bwa Gaza ku ya 27 Ukwakira, nk’uko imibare iheruka kubigaragaza.

Ikigo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye cyita ku mpunzi z’Abanyapalesitina (UNRWA) ryatangaje kuri X ko “abantu 308 bahungiye mu buhungiro” bw’iki kigo bishwe kuva ku ya 7 Ukwakira 2023, intambara yatangira, abandi 1 095 barakomereka. UNRWA yongeyeho ati: “Nta hantu hizewe muri Gaza.”

Ibiro ntaramakuru by’ubucamanza byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Ukuboza 2023, abantu bane bahamwe n’icyaha cyo gukorana na Isiraheli, umwanzi wa Tehran, mu ntara ya Azaribayijan.

Kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’ubuzima ya Hamas yatangaje ko ibikorwa bya gisirikare bya Isiraheli mu karere ka Gaza byahitanye abantu 21 507 kuva intambara yatangira ku ya 7 Ukwakira 2023. Iyo mibare ikubiyemo abantu 187 bishwe mu masaha 24 ashize, nk’uko minisiteri yabitangaje kandi byatumye umubare w’abakomeretse ugera ku 55 915 kuva ku itariki ya 7 Ukwakira 2023.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 29, 2023
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE