Ingabo za FARDC zarashe ku butaka bw’u Rwanda

Ingabo za FARDC zarashe ku butaka bw’u Rwanda

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Gashyantare ahagana saa kumi n’iminota 30, ingabo za FARDC zagabye igitero ku butaka bw’u Rwanda ziraswaho zisubira muri Congo nta muntu n’umwe uhaguye cyangwa ngo akomereke. 

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda butangaza ko abinjiye ku butaka bugabanya u Rwanda na RDC babarirwa hagati y’abasirikare 12 na 14 bakaba bahise bamisha amasasu bayerekeza ku mupaka w’u Rwanda mu Karere ka Rusizi. 

Ingabo z’u Rwanda zahise zibacanaho umuriro bahita basubira muri Congo igitaraganya.

Itangazo ryatanzwe n’Ingabo z’u Rwanda riragira riti: “Inzego zacu z’umutekano zahise zibasubiza maze abo basirikare ba FARDC basubirayo.”

Ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 54, abasirikare ba FARDC baje gusura aho byabereye maze banasukura ahaturutse amasasu, bamwe babona ko byakozwe mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. 

Ku bw’amahirwe nta muntu wakomerekejwe n’icyo gitero cy’ikubagahu. 

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasabye Itsinda ry’Ingabo rishinzwe kugenzura Imipaka mu Karere k’Ibiyaga Bigari (EJVM) ndetse n’itsinda ry’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba ngo baze gukora iperereza kuri ubwo bushotoranyi. 

U Rwanda ntiruhwema gusaba RDC guhagarika ubushotoranyi, ariko bisa no guta inyuma ya Huye kuko bugenda busimburana. 

Nyuma y’abasirikare barasiwe ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC na bo bagabye ibitero by’ubwiyahuzi, bidatinze hakomeje ubushotoranyi bw’indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda inshuro eshatu. 

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko idateze kurebera mu gihe ubusugire bw’Igihugu bukomeza kuvogerwa n’icyo gihugu cy’abaturanyi. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48