Imiti gakondo FDA yakuye ku isoko irimo ivugwaho kongera ubugabo

Imiti gakondo FDA yakuye ku isoko irimo ivugwaho kongera ubugabo

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) bwongeye kwibutsa abagurisha n’abagura imwe mu miti ikomoka ku bimera ko hari  imwe muri yo yakuwe ku isoko hashingiwe ku bushakashatsi bwagaragaje ko iyo miti itujuje ibisabwa n’amategeko ngo ihabwe abantu cyangwa inyamaswa.

Mu miti icyo kigo  cyagaragaje ko yakuwe ku isoko harimo igisura, ifu ya tangawizi, ibanga ry’umuryango, Rusenyanzoka  n’indi itandukanye.

FDA yasabye Abaturarwanda bose kwirinda gukoresha iyi miti kuko yabagiraho ingaruka ku buzima bitewe n’uko itujuje ubuziranenge.

Muri iri tangazo kandi Rwanda FDA iributsa kandi ko bibujijwe kwamamaza imiti ikomoka ku bimera n’izindi  serivisi z’ubuvuzi utabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe.

FDA yasabye kandi abarangura n’abacuruza imiti kubanza gusaba ibyangombwa bibemerera gukora ndetse no kwandikisha iyi miti nk’uko amabwiriza abigenga.

Uwo mwanzuro wafashwe hashingiwe ku itegeko No. 47/2012 of 14/01/2013 rigenga imicungire n’igenzura ry’ibiribwa n’imiti cyane cyane mu ngingo ya 38 ibuza gutanga, kugura; kugurisha no guha umuntu cyangwa inyamaswa umuti utujuje ibisabwa,

Hashingiwe na none ku mabwiriza No. CBD/TRG/019 Rev1 agenga kuvana ku isoko ndetse no kwangiza ibitujuje ubuziranenge, cyane cyane mu ngingo yayo ya 8 igena ibigomba gukurwa ku isoko, no ku ibaruwa Nomero Ref.No: FDISM/PVSM/ 3006 /FDA /2022 yo ku wa 23/07/2022 ndetse n’ibaruwa Ref.No: FDISM/PVSM/4933/FDA/2022 yo kuwa 30/12/2022 yavanaga ku isoko imiti ikozwe mu bimera itujuje ubuziranenge.

Uru ni rwo rutonde rw’imiti yakuwe ku isoko

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14