Imikino ya FERWAFA Super Cup yashyizwe muri Mutarama 2026

Imikino ya FERWAFA Super Cup yashyizwe muri Mutarama 2026

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko imikino ya “FERWAFA Super Cup”, izahuza APR FC na Rayon Sports mu bagabo n’uzahuza Rayon Sports WFC n’Indahangarwa WFC mu bagore izakinwa, tariki ya 10 Mutarama 2026.

Ibi bikubiye mu ibaruwa iri Shyirahamwe ryandikiye aya makipe, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025, riyamenyesha igihe uyu mukino uzakinirwa.

Igira iti “Mu rwego rwo kwitegura umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda “FERWAFA Super Cup 2024-2025, tubandikiye tubamenyesha ko uwo mukino uzakinwa tariki ya 10 Mutarama 2026.

Amabwiriza agenga uwo mukino, isaha naho umukino uzabera muzabimenyeshwa mu gihe cya vuba”

APR FC yegukanye Shampiyona y’u Rwanda ndetse n’Igikombe cy’Amahoro cya 2024/25, mu gihe Rayon Sports ari yo yayikurikiye mu marushanwa yombi.

Mu bagore uzahuza Rayon Sports WFC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda na Indahangarwa yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2024/25.

Rayon Sports na APR FC zizahurira mu mukino wa FERWAFA Super Cup muri Mutarama 2026
Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC zamenyeshejwe igihe zizakinira umukino wa Super Cup
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48