Imbuga za Facebook, Instagram, Threads na Messenger zavuyeho

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 5, 2024
  • Hashize ukwezi 1
Image

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga za Facebook, Intagram, Threads na Messenger ukaba udashobora kwinjiramo nturi wenyine, kuko uri mu mamiliyoni y’abazikoresha badashobora kwinjira muri konti zabo.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe ku Isi hose hakomeje gukwirakwira amakuru y’abantu bagerageza kubikoresha ariko bikanga.

Ikibazo kirimo kugaragara ku bakoresha application ndetse n’abazikoresha kuri website.

Urubuga Down Detector rukurikirana uko imbuga zigenda ziva ku murongo, rwatangaje ko amamiliyoni y’abantu kuri ubu batabasha gukoresha imbuga zabo.  

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 5, 2024
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE