Ikipe y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 17 yatsinzwe na Zambia

Ikipe y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 17 yatsinzwe na Zambia

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 17, yatsinzwe na Zambia ibitego 2-0 mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2026, w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ni umukino warebwe n’Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice n’abandi batandukanye.

Zambia ni yo yatangiye neza umukino bidatinze ku munota wa gatanu yafunguye amazamu ku gitego
cyatsinzwe na Precious Mwewa ku burangare bw’ab’inyuma b’Amavubi y’u Rwanda bari bahagaze nabi.

Iyi kipe yakomeje gukina neza maze ku munota wa 19 ibonye igitego cya kabiri cyinjijwe Grace Phiri ku mupira yacomekewe asiga ba myugariro ahita aroba umunyezamu Iramuzi Belise uruhukira mu rushundura.

Igice cya mbere cyarangiye Zambia itsinze u Rwanda ibitego 2-0. Mu igice cya kabiri abakinnyi b’umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Iragena Oscarie bagerageje gusatira bashaka kwishyura byibuze igitego kimwe muri bibiri ariko biranga.

Umukino warangiye Zambia yatsinze u Rwanda ibitego 2-0, itangira neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026 Nzeri, aho u Rwanda ruzerekeza muri Zambia mu mukino uzabera kuri Levy Mwanawasa Stadium. Ikipe izakomeza hagati y’impande zombi izahura n’izava hagati ya Djibouti na RD Congo.

Umugabane wa Afurika uri gushaka amakipe atanu azawuhagararira mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17, kizabera muri Maroc, guhera tariki 17 Ukwakira kugera tariki 7 Ugushyingo 2026.

Ni ubwa mbere u Rwanda rugize Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 17, aho abayikinamo barimo abakina mu makipe y’abato n’amarerero atandukanye.

Abakinnyi Zambia yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 u Rwanda rwabanje mu kibuga
Abafana b’Ikipe y’u Rwanda bagerageje kuyishyigikira
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25