Ikigega cya Saudi Arabia cyemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyari 23.3Frw

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 12, 2023
  • Hashize amezi 11
Image

U Rwanda n’Ikigega cy’iterambere cya Saudi Arabia/Arabie Saudite (SDF) basinyanye amasezerano y’inguzanyo za miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika (ni ukuvuga miliyari 23.3 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ni inguzanyo igenewe ibikorwa byo kongera umuriro w’amashanyarazi by’umwihariko mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 25 ikazatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka 5 ku nyungu ya 1%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yavuzd ko iyi nguzanyo ije kunganira imishinga yo kongera ingufu z’amashanyarazi yatangiye mu Turere twose, akagaragaza ko bigenda neza.

Yagize ati: “Ntabwo Kamonyi ari umwihariko ifite, ni uko gusa uyu mushinga uzafasha Kamonyi ariko hari indi mishanga ikorera ahandi hantu hatandukanye.

Urebye uko bihagaze, Uturere twose turi ku kigero kijya kuba kimwe, turazamuka kimwe nkuko ibarura ry’Ikigo cy’Ibarurishamibare ryabyerekanye. Turagana hamwe kugera ku 100% mu Turere twose”.

Sultan Abdulrahman Al-Marshad, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Iterambere cya Arabia Saudite, yatangaje ko iyi nguzanyo ari kimwe mu bikomeza umubano mwiza w’ibihugu byombi mu mishanga itandukanye y’iterambere.

Yagize ati: “Uyu mushinga ugamije gufasha gutanga amashanyarazi ku ngo z’abaturage, inzu za Leta n’ibigo bya Leta ndetse no kongera ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Kamonyi.”

Muri Kamonyi abaturage bamaze kubona umuriro w’amashanyarazi bagera kuri 59%. Iyi nkunga izatuma abafite amashanyarazi muri aka Karere biyongeraho 6.8%.

Biteganijwe kandi ko abazaba basigaye bose na bo bitarenze umwaka utaha wa 2024 bazaba bafite amashanyarazi ari na ko hongerwa ubushobozi bwayo kugira ngo arusheho gufasha igihugu mu iterambere.

Yanditswe na KAYITARE Jean Paul

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 12, 2023
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE