Igisoro cyitezweho kumenyekanisha umuco nyarwanda mu mahanga-Amb Masozera
Intebe y’Inteko Amb. Robert Masozera, yavuze ko umukino gakondo w’igisoro ufite uruhare rukomeye mu gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu no kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, ari na yo mpamvu hashyizwe imbaraga mu kuwutoza abakiri bato no kuwushyira mu bikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro z’Umurage.
Umukino gakondo w’igisoro ni uwa kinyarwanda umaze imyaka myinshi ukinwa kuko wamenyekanye cyane mu kinyejana cya 16 ku ngoma y’umwami Ruganzu Ndori. Ni umukino ukinirwa ku kibaho gifite imyobo ishyirwamo utubuye duto bita inka abawukina bavuga ko usaba ubwenge, gutekereza kure no gushishoza ukamenya amayeri yo gutsinda uwo mukinana.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro z’Umurage mu birori byaranzwe n’umukino w’igisoro wahuje abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu rwego rwo kuwutoza abakiri bato.
Amb Masozera agaruka ku mpamvu nyamukuru yatumye bashyira imbaraga mu gutoza abato umukino w’igisoro, yagaragaje ko utakiri umukino gusa ahubwo basanze wanafasha kumenyekanisha umuco nyarwanda mu mahanga kandi ugakuza ubucuti bw’ibihugu.
Yagize ati: “Igisoro kiri mu mirage twatangiye kuganiraho cyane kuko kirimo ubusabane imibare no gushishoza kuko kikwigisha kuzigama ibyo ufite kuko iyo ucunze nabi inka zawe birangira baguhize ariko iyo ufite inka nkeya ukabyitwaramo neza uratsinda.”
Akomeza avuga ko byagaragaye ko igisoro cyashimangiye ubucuti u Rwanda rufitanye n’intara ya Rhénanie-Palatinat yo mu Budage aho hari umubare w’ibisoro byamaze kujyanwa muri icyo gihugu ndetse bakaba baranatangiye kwiga kubuguza, kugira ngo bazaze gukinana n’abanyeshuri bo mu Rwanda mu minsi iri imbere.
Ati: “Hari ibisoro bamaze gutwara iwabo, ubu barimo kwiga kubuguza cyane cyane mu mashuri afitanye umubano n’u Rwanda baritegura kuzaza bagakina n’Abanyarwanda, mu bubanyi n’amahanga murabona ko Igisoro cyashimangira umubano, ubu na cyo cyazamura ibendera ry’igihugu nk’uko intore z’u Rwanda, imigongo, n’ibindi bibikora.”
Umuyobozi bwa Jumelage ya Rhineland-Palatinate n’u Rwanda, Dr Hanna Schuhle yashimangiye ko biteguye gukorana n’u Rwanda mu kurushaho kumenyekanisha imirage y’u Rwanda harimo n’igisoro mu Budage kuko bizafasha mu gushimangira umubano n’ubutwererane bw’u Rwanda n’iyo ntara yu mu Budage.
Umukozi wa Ambasade y’u Budage mu ishami rishinzwe umuco Marcel Consten avuga mu byo azajyana iwabo harimo n’umukino w’igisoro ati : ” Mu byumweru bizaza nzaba ndi mu Budage nzatwara igisoro kandi nzakigisha inshuti n’abavandimwe kuko n’umukino utanga ibyishimo n’ubushuti ku bawukinnye.”
Uretse kuba umukino w’Igisoro wakinwa mu mashuri yisumbuye n’ayubumenyingiro Amb. Robert Masozera yanatangaje ko ku bufatanye n’inzego zifite imikino mu nshingano harimo kwiga uburyo umukino w’igisoro wakongerwa mu mikino y’Umurenge Kagame cup’ kuburyo nacyo cyajya gikinwa ku rwego rw’umurenge.


