Igikombe cy’Amahoro cyahumuye amakipe azakina umukino wa nyuma yiteguye ate?

Igikombe cy’Amahoro cyahumuye amakipe azakina umukino wa nyuma yiteguye ate?

Abakunzi b’umupira w’amaguru nta yindi mpumeko bafite uretse umukino ukomeye cyane ufatwa nk’uhuje amakipe ya mbere akomeye mu Rwanda uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC kuri uyu wa Gatandatu kuya 23 Gicurasi 2026 kuri Stade Amahoro, aho bazaba bahatanira igikombe cy’amahoro.

Mu bijyanye n’imyiteguro, amakipe yombi ari mu mwiherero yitegura uyu mukino ukomeye. Ikipe ya Rayon Sports yatangiye umwiherero nubwo umukinnyi wayo Ndayishimiye Richard atazagaragara muri uyu mukino bitewe n’amakarita yahawe atabimwemerera.

Rayon Sports yari imaze iminsi ifite abakinnyi bagize uburwayi butandukanye ariko nyuma bakagaragara mu myitozo, kuri ubu biravugwa ko abarimo umunyezamu Kwizera Olivier wari warwaye iryinyo ryanatumye adakina umukino wa Gorilla FC kuri ubu yiteguye kumanukana n’abandi mu kibuga, mu bandi harimo Tshimanga Ramazani wari wagize ikibazo mu rukenyerero, Youssou Diagne wari wagize imvune idakabije, Faustin Likau Kitoko, Bigirimana Abedi, Tony Kitoga, n’abandi.

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Murenzi Abdallah mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, yasabye abafana kuzashyigikira ikipe ubwo izaba ihanganye n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu. Yagize ati: “Abafana bacu rero bazaze ari benshi kugira ngo tubashe gutsinda uyu mukino ukomeye wacu n’abakeba, ari bo APR FC. Turifuza kuzawutsinda.”

Ikipe ya APR na yo yiteguye cyane uyu mukino aho na bo bari mu mwiherero, amakuru meza ni uko Dauda Yussif wari wagize akabazo aho ku wa Mbere no ku wa Kabiri yari yakoreye imyitozo ku ruhande ariko ku munsi w’ejo akaba yarakoze imyitozo yuzuye.

Sekiganda na we ameze neza, muri make abakinnyi bose ba APR FC biteguye uyu mukino. Uyu mukino wanyuma uzabera kuri Stade Amahoro  saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu gihe uwo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza Etincelles FC na Gorilla FC uzaba wabaye kuri 22 Gicurasi saa cyenda n’igice kuri Pele Stadium.

Mu gihe Rayon Sports yaba itwaye iki gikombe, byaba biyihaye n’amahirwe yo kuzasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup cyane ko inzira ya Shampiyona ikiyihanganiyemo na Kiyovu Sports itayoroheye. Gikundiro iri ku mwanya wa kane n’amanota 52, isigaje imikino ibiri muri BK Pro League, harimo uzayihuza na Bugesera FC n’uzayihuza na Kiyovu Sports.

Kwizera Olivier wari warwaye iryinyo kuri ubu yiteguye kumanukana n’abandi mu kibuga
Dauda Yussif ari mu biteguye umukino
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25