Igikombe cy’Amahoro: APR FC yatangiye neza itsinda Kiyovu Sports

Igikombe cy’Amahoro: APR FC yatangiye neza itsinda Kiyovu Sports

APR FC ifite Igikombe cy’Amahoro giheruka, itangiye neza irushanwa ry’uyu mwaka itsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0, mu mukino ubanza wa ⅛ wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Gashyantare 2026.

Kiyovu Sports ni yo yatangiye neza umukino isatira harimo Koruneri ebyiri zikurikiranya zabonye ariko bananirwa kuzibyaza umusaruro.

Mu minota 25, umukino wakirwaga hagati ku mpande zombi, bituma n’uburyo bwo kurema igitego buba buke.

Mu minota 30, APR FC yihariye cyane umupira isatira cyane Kiyovu Sports, ariko ubwugarizi bwayo bukomeza guharara neza.

Ku munota wa 43, APR FC yashoboraga gufungura ku mupira wasubijwe inyuma nabi na David Byiringiro, ufatwa Hakim Kiwanuka wari wamukurikiye awuteye unyura ku ruhande rw’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangiye neza igice cya kabiri ku munota wa 46, Djibril Ouattara yafunguye ku mupira yasubijwe inyuma nabi na Obiang, ahita awushyira mu izamu.

Mu minota 55, Kiyovu Sports yongereye imbaraga isatira izamu rya APR FC ishaka igitego cyo kwishyura harimo uburyo bwiza yahushije ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Byiringiro David, Uwimana Yakubu awushyizeho umutwe ujya hejuru y’izamu.

Ku munota wa 71, Umutoza wa APR FC yakoze impinduka enye William Togui, Mugisha Gibert, Lamine Bah na Mamadou Sy basimbura Ouattara, Kiwanuka, Dao na Denis Omedi.

Izi mpinduka zahise zitanga umusururo kuko nyuma y’iminota ibiri gusa Mamadou Sy yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yari aherejwe na William Togui.

Iminota 10 ya nyuma yihariwe na Kiyovu Sports yashakaga kwishyura igitego kimwe muri bibiri yatsinzwe kugira ngo igarure icyizere cyo gusezerera APR FC mu mukino wo kwishyura ariko biranga.

Umukino warangiye APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino ubanza itangira neza Igikombe cy’Amahoro.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026.

Undi mukino wabanje, Police FC yanganyije na Gicumbi FC igitego 1-1.

Mamadou Sy atera ishoti ryavuyemo igitego cya kabiri
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League Yusuf Mudaheranwa akurikiye umukino
Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe akaba n’umukunzi ukomeye wa Kiyovu Sports akurikiye umukino
Mamadou Sy yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’iminota ibiri asimbuye
Byiringiro Gilbert ahanganye na Mutunzi Darcy
Wari umukino w’imbaraga nyinshi hagati y’impande zombi
Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,Gen. Mubarakh Muganga
mu bakurikiye umukino
Abafana bari bitabiriye uyu mukino
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35