Icyo wamenya ku gitaramo Migabo Live Concert cyitiriwe ibigwi bya Perezida Kagame
Umuhanzi Cyusa Ibrahim umenyerewe mu njyana gakondo yasobanuye impamvu yamuteye gukora ku nshuro ya mbere igitaramo cyagutse akakitirira indirimbo ye yitwa Migabo, yahimbiye Perezida Paul Kagame.
Ngo Migabo ni indirimbo akunda cyane yahimbiye Perezida Paul Kagame, imuvuga ibigwi, cyane ko mu Rwanda hegereje igikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Ati: “Igitaramo Migabo live Concert, ni igitaramo nateguye nkitirira izina Migabo kuko ari indirimbo yanjye nahimbye ntura Umukuru w’Igihugu, kandi akaba ari indirimbo nkunda bitewe n’amagambo ayirimo n’uburyo bwo gukunda Umukuru w’Igihugu cyacu, nakiriye iyo ndirimbo rero mu buryo bwo kumucyeza.”
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, Cyusa Ibrahim wari usanzwe akora ibitaramo bito cyangwa agatarama mu by’abandi bahanzi, avuga ko yahisemo gukora igitaramo mu bihe nk’ibi, kuko yumvaga hari umusanzu yatanga mu kwamamaza Perezida Kagame, dore ko n’igihe cy’amatora cyegereje.
Yagize ati: “Impamvu nari ntarakora igitaramo kigari, numvaga igihe kitaragera, kandi burya inkono ihira igihe, numvaga ngomba kugikora ubu kandi noneho nkagishyira muri iki gihe cyiza cyegereje amatora, nkamushyigikira nk’umukandida cyane ko Migabo ari indirimbo namuhimbiye imurata ibigwi, mu by’ukuri yatuyoboye neza muri iyi myaka 30, ni uburyo nakoze bwo kumushimira.”
Akomeza avuga ko ari igitaramo mbaturamugabo, kuko kizaba kirata ibigwi Umukuru w’Igihugu, ari nabyo aheraho ahamagarira abantu kuzaba bahari, kuko kizarangwa n’ibyiza ndetse hakazaba hari n’abandi bahanzi batandukanye bazamufasha.
Cyusa Ibrahim avuga ko kugeza ubu Itorero Inganzo Ngari ari bo yamaze gutangaza mu bazamufasha kuko ari ryo torero yasorejemo kubyina, gusa ngo nubwo ataratangaza abandi bahanzi bazamufasha mu gitaramo cye ariko ngo abantu bitege ko ari ab’injyana gakondo gusa.
Ngo nubwo yahisemo ko igitaramo cye kizaba kirimo abahanzi b’injyana gakondo gusa, ariko ku rundi ruhande yemeza ko injyana gakondo zishobora kuzuzanya n’izindi zigezweho, kubera ko inganzo ari ngari kandi itagira umupaka.
Ati: “Ni igitaramo cya gakondo gusa, ntabwo nigeze nshyiramo izindi ndirimbo zisanzwe, ariko indirimbo zisanzwe zishobora kuzuzanya cyane na gakondo, nk’ubu hari indirimbo mfitanye na Riderman kandi n’abandi twakorana cyane ko inganzo iba ari ngari ushobora kuririmbamo gakondo nawe agashyiramo R&B cyangwa se Hip Hop nta mpamvu yo gushyiraho imipaka.”
Biteganyijwe ko igitaramo Migabo Live Concert kizaba tariki 08 Kamena 2024, kikazabera muri Camp Kigali, amarembo akazaba afunguye guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.