Icyizere cy’ubuzima muri site zicumbitsemo abibasiwe n’ibiza i Rubavu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 6, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Hagati y’italiki 02 na 03 Gicurasi 2023 mu Ntara y’Iburengerazuba haguye imvura idasanzwe bituma umugezi wa Sebeya uherereye mu Karere ka Rubavu wuzura. 

Ibi byateje ikibazo cy’imyuzure amazi yinjira mu ngo z’abaturage itembana inzu n’ibyarimo byose. 

Ni ikibazo cyabaye nimo mu tundi Turere two mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo ihitana abantu 135 n’abandi 111 barakomereka. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko Imirenge ya Kanama, Rugerero na Nyundo ari yo yahuye n’iki kibazo cy’ibiza kurusha indi mirenge. 

Mu murenge wa Nyamyumba ho habaye ikiza cy’inkangu aho imisozi yaridutse igasenya ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi, amazi, inganda, inyubako za Leta n’ibindi.

Ni mu gihe imirenge itatu yo yatewe no kuzura k’umugezi wa Sebeya. 

Mu Karere ka Rubavu harabarurwa abantu 28 bapfuye bitewe n’ibiza. Muri 28 bapfuye, harimo 2 batwawe n’amazi yo mu birunga. 

Mu kiganiro Nzabonimpa Deogratias, Meya w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu yahaye itangazamakuru ku gicamunsi cyo ku wa Mbere taliki 05 Kamena 2023, yavuze ko ibiza bikiba inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo batangiye ibikorwa byo kwimura abaturage. 

Akomeza avuga ko bakomeje gutanga ihumure kuko nta kizere cy’uko imvura yari buhite. 

Taliki 03 Gicurasi 2023 hashyizweho inkambi (Sites) z’ubutabazi 4 zirimo Kanyefurwe n’izindi 2 zirimo ikigo cy’urubyiruko no ku Nyemeramihigo kuko ngo inzego z’ubuyobozi zari zikitegura. 

Umuyobozi wa Rubavu w’agateganyo atangaza ko Ibiza byabaye byateje igikombo gikomeye kuko inzu 855 zarasenyutse burundu, mu gihe inzu 719 ziyashije ku buryo zitaturwamo.

Abaturage basigaye mu manegeka imvura yarongeye iragwa abantu 287 bagirwaho ingaruka n’ibiza. 

Nzabonimpa akomeza kandi avuga ati: “Icyayi cya Nyundo na Kanama mu biza twahuye nabyo, twabuze imyaka yari igeze igihe cy’isarurwa”.

Mu Karere ka Rubavu habarurwa amatungo 7,300 yishwe n’ibiza.

Ati: “Ni igihombo gikomeye umuturage yagize. Bivuze ko ku bari bafite imitungo yose yikubise hasi”. 

Uruganda rwa Pfunda n’umuhanda wambukiranya umupaka byarangiritse ariko umuhanda ukorwa mu buryo bwihuse. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko hashize icyumweru hasanwa ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza. 

Uruganda rwa Pfunda rwamaze iminsi rudakora ndetse n’ububiko bwarangiritse. 

Ni mu gihe uruganda rw’amazi na rwo rwa Pfunda rwamaze iminsi 4 rudakora.

Nzabonimpa Deogratias, Meya w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu yagaragaje uko imibereho y’abahuye n’ibiza ihagaze

Ibyakozwe n’inzego za Leta

Taliki 03 Gicurasi 2023 hakiriwe abantu 5550 mu miryango 1360. Aba barahumurijwe mu rwego rwo kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’ihungabana ku bari bagizweho ingaruka n’ibiza. 

Nzabonimpa agira ati: “Twabashakiye aho kuruhukira cyangwa bakinga umusaya ndetse nuko babona amafunguro”. 

Abaturage 81 bakomerekeye mu biza, abasaga 70 kugeza ubu barasezerewe mu gihe umuturage umwe akiri mu Bitaro Bikuru bya Kigali (CHUB).

Taliki 12 Gicurasi 2023, Perezida Paul Kagame yasuye abagizweho ingaruka n’ibiza atanga ihumure ndetse n’umurongo wo gufasha abaturage.

Icyo gihe kandi yishyuriye amafaranga y’ishuri abana 2102 kugira ngo bashobore gukomeza amashuri.

Mu masite 4, abiri muri yo yimuriwe muri College Inyemeramihigo. 

Hashyizweho irerero ry’abana bari hagati y’imyaka 3 na 5. Ibyo byarakozwe kandi bitabwaho.

Imvaho Nshya yamenye amakuru ko abana bahawe ibikoresho byose kuko nta makaye barokoye. 

Ati: “Twashoboye kongera kubabonera inyandiko z’amasomo (Notes) bituma biga neza. Baratsinda kandi twizeye ko bazatsinda”. 

Taliki 02 Kamena 2023 abanyeshuri bo mu Seminari Nto St Kizito Nyundo, bagaruwe mu kigo nyuma yuko iri shuri ryari ryarasenyutse.

Uko abagizweho ingaruka n’ibiza babayeho

Akarere ka Rubavu kagaragaza ko hari abasenyewe n’ibiza bari basanzwe bakodesha. 

Uyu aba ashobora kwimukira ahandi ashaka ariko icyo gihombo yahuye na cyo, bigasaba ko ubuyobozi bumufasha. 

Mu basanzwe bakodesha, taliki 27 Gicurasi 2023 ni bwo babonye inkunga nk’abatagira aho baba.

Kuri iyo tariki buri muryango wakodesherejwe amezi 3 bityo bahabwa amafaranga 105,000.

Bakoresha gazi mu guteka mu rwego rwo kurengera ibidukikije

Ibimaze kugerwaho 

Akarere ka Rubavu kavuga ko kugeza ubu hamaze kurambagizwa site abahuye n’ibiza bazubakirwaho.

Abatishoboye ni bo bazafashwa mu gihe abishoboye bazafashwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Abantu 102 bari hanze y’inkambi. Imiryango 490 igizwe n’abantu 4200 baracyari mu nkambi mu gihe 370 bagikodesha. 

Tujyane mu nkambi yo muri College Inyemeramihigo.

Ukigera ku muryango w’ahacumbikiwe abagizweho ingaruka n’ibiza mu Nyemeramihigo usabwa ikikuzanye ikindi kandi niba ubifitiye uruhushya. 

Muri iyi nkambi harimo ibitaro, amarerero, ibikoni, aho kurira ndetse n’aho kuryama. 

SSP Oreste Tuganeyezu, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi akaba ari na we uhagarariye ibikorwa by’ubuvuzi muri iyi nkambi, yabwiye Imvaho Nshya ko ku munsi bakira abarwayi bari hagati ya 100 na 150.

Ni mu gihe mu nkambi ya Nyamyumba bakira abarwayi bari hagati ya 20 na 30.

Mu bitaro byo muri site ya Nyeramihigo hari icyumba gitanga ubujyanama bwo mu mutwe. 

Yatubwiye ko imibare y’abantu barwaye indwara ziterwa n’umwanda iri hasi ya 1%.

Kugeza ubu abantu bakuru ni bo bivuza indwara zisanzwe nk’amenyo, malariya n’izindi.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye nuko hari uburwayi bw’impiswi idakabije yabonetse, kuribwa mu nda ariko ngo bigaterwa n’imirire itandukanye n’iyo bari bamenyereye.

Abari muri iyi nkambi Ikigo y’Igihugu  cy’Ubuzima (RBC) cyabahaye udukingirizo banigishwa uko bakwirinda ubwandu bwa Virusi itera SIDA.  

Umulaza Anastasia waje mu nkambi avuye mu Mudugudu wa Nombe, Akagari ka Terimbere mu Murenge wa Nyundo, agaragaza ko ubuzima buhagaze neza nyuma yuko inzu n’umuryango we yasenywe n’ibiza.

Ahamya ko babona amazi meza, amavuta yo kwisiga, kurira ku gihe no kuba baryama hari inzitiramubu.

Akomeza agira ati: “Turivuza kandi uko dufashwe turabyishimiye ariko hari icyo tutishimiye umuntu uwari wese ataduha.

Turasaba ko twavanwa hano tugasubizwa mu buzima busanzwe. Icyakoze twishimira ko abagore n’abakobwa duhabwa ibikoresho by’isuku twifashisha igihe turi mu mihango”. 

Gahunda y’irerero (ECD) yitaweho

Nyirahabimana Béatrice, Umuhuzabikorwa wa ECD mu nkambi, avuga ko irerero ryo mu Nyemeramihigo ryatangiranye abana 1002, ubu basigaranye abana 528.

Agaragaza ko bahura n’imbogamizi z’uko bataha bananiwe kuko bagera mu nkambi saa moya za mugitondo, bagataha saa kumi n’igice ikindi kandi bagasaba ko bakongererwa icyumba cy’irerero. 

Yahamirije Imvaho Nshya ko abana bahabwa igikoma bakigera ku irerero hanyuma saa tatu bakanywa amata, saa sita bagafata amafunguro.

Abakorerabushake 34 ni bo bafasha mu marerero. Buri ECD igizwe n’utunuma, udufundi (Ni abari mu myaka 2), utunyoni (Ni abafite imyaka 4) n’utunyamanza. 

Ku rundi ruhande, abakorerabushake basaba ko bagenerwa insimburamubyizi ibafasha gutega imodoka no kugira icyo basigira mu rugo.

Uwizeye Lydia ukuriye itsinda rishinzwe gutegurira amafunguro abari mu nkambi, avuga ko bakoresha gaze. 

Winjiye mu gikoni usanga harimo kizimyamwoto n’amashyiga ahora yaka atajya azima.  

Abari mu nkambi ya Nyemeramihigo batekerwa umuceri, akawunga, imboga rwatsi zigizwe n’ibishyimbo n’indangara ni mu gihe abana bagaburirwa n’amagi.

Umuyobozi wungirije w’inkambi, Uwajeneza Jeannette, yahamirije Imvaho Nshya ko kugeza ubu bagaburira 2,249.

Ubuyobozi bw’inkambi ya Nyemeramihigo bwemereye Imvaho Nshya ko ku munsi abantu bari hagati ya 700 na 912 basohoka bajya gushaka imibereho. 

Buvuga ko 20% bari mu nkambi bajya gupagasiriza muri Repubulika Iharanira ya Congo (RDC). Imiryango 306 yatashye ku bushake bwayo abandi barakodesherezwa. 

Ubuyobozi bw’inkambi buvuga ko abari mu nkambi usanga bahangayikishijwe no kubona inzu kuko iz’abenshi  zarangiritse. 

Ibiza ntawe bitagizeho ingaruka ziturutse ku biza kuko rwashoboye kumenyana ko nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kibirizi, Mukarugambwa Rachel, yapfuye kubera akazi kenshi karimo gutabaza inzego, bigatuma yicwa n’indwara iterwa n’umunaniro (Stress).

Aha ho ni muri Site yo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 6, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE