Ibihugu bitatu byahuje imbaraga mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 7, 2024
  • Hashize ukwezi 1
Image

Abagaba b’ingabo ba Niger, Mali na Burkina Faso batangaje ko bahuje imbaraga mu bya gisirikare mu kurwanya inyeshyamba z’Abajihadiste zabazengereje.

Umugaba w’ingabo za Nijer, Moussa Salaou Barmou, mu ijambo rye nyuma y’ibiganiro byabereye i Niamey, mu murwa mukuru wa Niger yavuze ko bashaka guhuza imbaraga mu by’umutekano.

Ati: “Twiyemeje guhuza imbaraga nk’ibihugu bitatu kandi tuzagerageza gushyiraho uburyo bw’umutekano uhuriweho.”

France 24 yatangaje ko Barmou yongeyeho ko ingabo zihuriweho n’ibihugu bitatu byiyemeje kwirwanaho no kugera ku mutekano.

Guhuza imbaraga kw’ibi bihugu bije nyuma y’uko Umuryango w’Ubukungu w’Afurika y’Iburengerazuba ECOWAS, ubafatiye ibihano kubera ihirikwa ry’ubutegetsi.

Iri hirikwa ry’ubutegetsi ryabaye hashingiwe ku kuba ubuyobozi bwa gisivili bwarananiwe kurwanya inyeshyamba z’Abajihadiste zifatanyije na Al-Qaeda n’umutwe w’inyeshyamba z’Abayisilamu.

Mu mwaka wa 2012, mu majyaruguru ya Mali habaye imyigaragambyo ikomeye y’Abajihadiste mbere yo gukwira muri Niger na Burkina Faso mu 2015.

Imvururu ziterwa n’iyi mitwe zahitanye abantu ibihumbi ndetse abandi bavanwa mu byabo mu karere kose.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 7, 2024
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE