Ibendera rya Loni ryururukijwe kubera abakozi bayo biciwe muri Gaza

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 13, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2023, ni bwo ku byicaro by’Umuryango w’Abibumbye UN mu bihugu bitandukanye by’umugabane  wa Asia, amabendera y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) yururukijwe agezwa mu cya kabiri nyuma yo kubura abakozi baherutse kwicirwa muri Gaza.

Abakozi b’uyu muryango kandi bafashe umunota umwe wo kuzirikana bagenzi babo baguye mu bitero bya Bombe muri Gaza, aho ingabo za Isiraheli zagabye igitero zikurikiranye ibyihebe by’umutwe wa Hamas.

Amabendera ari mu ibara ry’umweru n’ubururu yatangiye kururutswa ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo, mu mijyi ya BangKok, Tokyo na Beijing.

Ni nyuma y’umunsi umwe hatangajwe amakuru yaciye igikuba mu Isi ko hari umubare munini w’abakozi ba Loni bapfuriye mu bitero by’ibisasu biterwa mu Mujyi wa Gaza abandi benshi bagakomereka.

Ni ibitero byabaye ubwo aba bakozi ba Loni bari mu bikorwa byo gufasha abaturage babayeho nabi kubera intambara mu ntara ya Gaza muri Palestine.

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye byita ku mbabare byiyemeje kugoboka abari mu kaga muri Palestine (UNRWA) byatangaje ko abakozi babyo barenga 100 bamaze kwicirwa muri Gaza kuva iyi intambara yatangira.

Kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023 nyuma y’aho umutwe wa Hamas ugabye ibitero kuri Isiraheli muri Gaza hakomeza kumvikana bombe zikomeye ziterwa na Isiraheli, zikomeje kwica abantu  benshi mu majyepfo y’iki gihugu.

Ku ikibutiro, abantu 1200 biganjemo abasivili ni  bo bahise bahasiga ubuzima mu bitero Hamas yagabye kuri Isiraheli mu gihe abarenga 240 bashimuswe n’uyu mutwe wa Hamas nk’uko inzego z’ubuyobozi za Isiraheli zabitangaje.

Kugeza ubu abantu barenga ibihumbi 11 biganjemo abasivili ni bo bamaze gupfira muri Gaza kubera ko Isiraheli ikomeje kubamishaho ibisasu byinshi ndetse ikaba yaranagose abawutuyemo.

ZIGAMA THEONESTE

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 13, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE