Ian Kagame yagaragaye mu mutwe w’abarinda Perezida

Ian Kagame yagaragaye mu mutwe w’abarinda Perezida

Ian Kagame, umuhungu wa gatatu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaye bwa mbere mu mutwe w’Abarinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard) ku gicamunsi cyo ku Cyumweru taliki ya 15 Mutarama 2023.

Amafoto ye yambariye umurimo yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho yari mu bari bagaragiye Perezida Kagame ubwo yitabiraga umuhango wo gusabira u Rwanda (National Prayer Breakfast) yabaye mu masaha yo ku gicamunsi.

Imyambaro ndetse n’udukoresho tw’ikoranabuhanga, ndetse n’uburyo yakoze imirimo ye adakebakeba byatumye abamubonye bose badashidikanya ko imirimo yatangiye ayishoboye kuko yujuje ibisabwa byose birimo igihagararo, ubumenyi, n’ubushobozi .

Ian Kagame yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda yambitswe ipeti rya Sous Lieutenant taliki 04 Ugushyingo 2022, mu kigo cya gisirikare cya Gako giherereye mu Karere ka Bugesera, nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare muri Kaminuza ya Gisirikare ya Sandhurst (Royal Military Academy Sandhurst/RMAS), yubatse ibigwi mu Bwongereza no ku Isi.

Mbere yo kujya mu gisirikare, yabanje kwiga no gusoza amasomo mu 2019 mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu (MBA), muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Lucas Chevalier ukinira PSG yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali 8 Ugushyingo 2026 Saa 15:47
  2. Perezida Trump yingingiye akazi uyobora ishyirahamwe ry’imikino njyarugamba  8 Ugushyingo 2026 Saa 11:33
  3. Lionel Messi yanditse amateka mashya muri Shampiyona ya Amerika  8 Ugushyingo 2026 Saa 10:38
  4. Pologne: Abantu 6 bishwe barashwe n’umugabo witwaje intwaro 8 Ugushyingo 2026 Saa 09:54
  5. Abanditsi ntibemeranya n’abavuga ko Abanyarwanda badakunda gusoma 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:55