Hibajijwe impamvu BPR igurishwa abanyamigabane ntibabone inyungu
Banki y’Abaturage y’u Rwanda (Banque Populaire) ni imwe muri banki yakoranye n’abaturarwanda bo mu nzego zitandukanye, cyane ko ari cyo kigo cy’imari cyabanjirije ibindi byose kwegereza serivisi z’imari abaturage bo hasi.
Uko imyaka yagiye ihita ni na ko bamwe mu baturage bo mu ngeri zitandukanye bashishikarijwe kugura imigabane y’iyo banki, baba bamwe mu bafatanyabikorwa, ariko iyo banki imaze kugurishwa inshuro ebyiri yatangiye guteza urwikekwe mu banyamigabane basanzwe batagiye babona inyungu z’iyo migabane.
Bamwe mu bavuganye n’itangazamakuru mu bihe bitandukanye bavuga ko nta nyungu barabona zivuye muri iyo migabane yabo mbere na nyuma yuko yagiye ihuzwa n’ibindi bigo by’imari.
Ku ikubitiro, mu 2016 ni bwo Banki y’Abaturage y’u Rwanda yaguzwe n’Ikigo BPR Atlas Mara; nyuma y’imyaka igera kuri itandatu Atlas Mara yeguriye KCB Group imigabane yari ifitemo.
Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu babajije Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel impamvu abanyamuryango bafatwaga nk’abanyamigabane ariko ntibagabanywe inyungu zabonetse mu gihe iyo banki yagurishwaga ubugira kabiri.
Iki kiganiro cyagarutse cyane cyane ku biteganyijwe gukorwa mu rwego rwo gufasha abahoze ari abanyamuryango ba Banki y’Abaturage mu Rwanda kubona amakuru ku migabane yabo ndetse n’uburenganzira bayifiteho.
Umuyobozi muri BPR Bank Rutayisire Théogene, yabwiye Komisiyo ko kuva muri Mata kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2022, abanyamigabane mu yahoze ari Banki y’Abaturage y’u Rwanda bahawe amahirwe yo kugaragariza iyi banki ibyangombwa kugira ngo babamenyeshe uko imigabane yabo ingana.
Yagaragaje ko aba bahoze ari abanyamigane ba BPR muri rusange ubu bafite imigabane ifite agaciro ka miliyari 10.1 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 12.44% naho KCB ikagira 87.56% bingana na Miliyari 71.3 Frw by’imigabane yose.
Minisitiri Ndagijimana yabwiye Abadepite ko kuba inyungu itagabanywa abanyamuryango byatewe n’ubuke bw’amafaranga yahabwa buri munyamigabane ku giti cye kuko imigabane yabo ari mike.
Mu gihe Atlas Mara yari ifite hajuru gato ya 60% by’imigabane yose ya BPR, ariko Minisitiri Dr. Ndagijimana yagaragaje ko KCB Group ubu ifite hejuru gato ya 87% y’imigabane yose bitewe n’icyo yise kwiyongera kw’imari shingiro.
Abadepite bagaragaje kutishimira uburyo amakuru ajyanye n’imigabane y’abanyamuryango ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda agirwa ubwiru kugeza n’aho abitwa abanyamuryango batabizi ko ari bo n’agaciro k’umugabane kugeza uyu munsi.
Minisitiri Ndagijimana we yavuze ko kugeza uyu munsi mu mutungo wose wa BPR Bank ukabakaba miliyali 80 z’amafaranga y’u Rwanda ariko miliyari zigera kuri 70 zikaba ari iza KCB Group nk’umunyamigabane munini.
Bivuze ko abandi banyamigabane basaba guhabwa inyungu bandi bafitemo miliyali 10 gusa, bikaba binavuze ko abanyamigabane bato bafite amafaranga yabo abitswe kandi abashaka kuvamo bafite amahitamo yo kugurisha imigabane yabo.
Abanyamuryango bafatwa nk’abanyamigabane babarirwa mu bihumbi 163, aho Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko amakuru ajyanye n’umutungo wabo azwi nubwo bataragerwaho bose.