Hatangajwe igihe urubanza rwa Kazungu ruzaburanishwa mu mizi

Hatangajwe igihe urubanza rwa Kazungu ruzaburanishwa mu mizi

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwitezweho gutangira kuburanisha mu mizi urubanza rwa Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu 14 akabashyingura mu gikoni cy’inzu yari acumbitsemo mu Busanza, Akarere ka Kicukiro.

Biteganyijwe ko urwo rubanza ruzatangira kuburanishwa tariki ya 5 Mutarama 2024.

Kazungu akurikiranyweho ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Yafashwe ku wa 5 Nzeri akaba yarasabiwe iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo ku wa 26 Nzeri.

Mu rukiko Kazungu yiyemereye ko yafashwe amaze kwica abantu 14. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo byaha akekwaho yabikoreraga mu nzu yari yarakodesheje mu Murenge wa Kanombe, ariko akaba yari anamaze igihe kinini atishyura amafaranga y’ikode.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bamenyeshejwe ikibazo cy’uko Kazungu yari yaranze kuva mu nzu yakodesheje, ari nab wo iperereza ryatangiye nyuma rikaza gutahura ko mu gikoni cy’iyo nzu yari yarahacukuye icyobo yajugunyagamo abo amaze kwica.

Ibyaha nyose Kazungu ashinjwa arabyemera kuva yatabwa muri yombi kugera no mu rukiko.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Musabyimana

Ntiruzaburanishirizwe mumuhezo turifuza kurukurikirana.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14