Hararara hamenyekanye abayobozi b’Umujyi wa Kigali

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 15, 2023
  • Hashize amezi 3
Image

Kugeza ubu Umujyi wa Kigali uyobowe by’agateganyo na Urujeni Martine. Ni nyuma y’aho uwari Meya w’Umujyi, Pudence Rubingisa, ahinduriwe inshingano akaba yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Ku rubuga rwa X rukoreshwa n’Umujyi wa Kigali, hatangajwe ko Rubingisa na Dr Mpabwanamaguru Merard wari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo batakari mu bagize inama njyanama y’Umujyi.

Dr Kayihura Muganga Didas, Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yavuze ko Urujeni Martine ari we uyoboye by’agateganyo Umujyi wa Kigali.

Urujeni asanzwe ari Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, akaba ari n’umwe mu bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Imvaho Nshya yashoboye kumenya amakuru ko Umujyi wa Kigali urara ubonye abayobozi bashya kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023.

Ni amatora ateganyijwe mu kanya, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

Mu batorwa, ni Umuyobozi usimbura Pudence Rubingisa wagiye kuba Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, hamwe n’usimbura Dr Merard Mpabwanamaguru.

Ku rundi ruhande, Umujyi wa Kigali wahawe abajyanama barimo Samuel Dusengiyumva na Solange Ayanone uzwi cyane mu itangazamakuru by’umwihariko muri Sosiyete Sivili.

Abayobozi babiri bashya batorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali, baraturuka mu bagize Inama Njyanama y’Umujyi.

Abajyanama b’Umujyi wa Kigali baza kwitoramo abayobozi, ni Dr Kayihura Muganga Didas , Nishimwe Marie Grace, Baguma Rose, Bizimana Hamiss, Kajeneri Mugenzi Christian, Muhutu Gilbert, Urujeni Martine, Rutera Rose, Umutesi Geraldine, Samuel Dusengiyumva na Solange Ayanone.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 15, 2023
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE