Handball: U Rwanda rwatsinzwe na Algeria mu Gikombe cya Afurika

Handball: U Rwanda rwatsinzwe na Algeria mu Gikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinzwe n’iya Algeria ibitego 46-25 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya mbere mu mu Gikombe cya Afurika kiri kubera i Kigali.

Ni mu mukino wabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Mutarama 2026.

U Rwanda rwari rwatangiye irushanwa rutsinda Zambia rwasabwaga gutsinda rukabona itike ya 1/4 mu gihe Algeria yatsinzwe na Nigeria yifuza gutsinda ikiyongera amahirwe yo kurenga amatsinda.

Ikipe y’igihugu ya Algeria yitwaye neza mu minota 10 ya mbere irangira ifite ibitego 9-3.

Abakinnyi ngenderwaho nka Mbesutunguwe Samuel na Kayijamahe Yves wabonaga bizwe cyane ku buryo kureba mu izamu byabanje kubagora.

Algeria yarushaga cyane u Rwanda yakomeje kugenda imbere n’ibitego by’ikinyuranyo bikomeza kuzamuka kugeza igice cya mbere kirangiye ari ibitego 23 ku 10.

Mu igice cya kabiri, Kayijamahe Yves yahanwe inshuro ebyiri, ahabwa iminota ibiri kubera amakosa yakoreye Abanya- Algeria ndetse nta gitego aratsinda.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Algeria ibitego 46-25, rutakaza umukino wa mbere mu Gikombe cya Afurika.

Muri uyu mukino, Kubwimana Emmanuel ni we watsinze byinshi umunani, abinganya na Guemaida na Daoud ba Algeria.

Ikipe y’u Rwanda izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama, aho izakina na Nigeria mu mukino usoza iyo mu Itsinda A uzatangira saa moya z’umugoroba.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Nigeria yatsinze Zambia ibitego 36-18, yuzuza umukino wikurikiranya itsinda ndetse yizera kurenga amatsinda.

Indi mikino yabaye, Gabon yatsinze Uganda ibitego 33-16 naho Misiri itsinda Angola 41-28 mu itsinda B, Cameroun yatsinze Kenya 28-24, Tunisia itsinda Guinea 35-25.

Mu itsinda C, Cap-Vert yatsinze Maroc 33-28 mu gihe  Congo Brazzaville yatsinze Benin ibitego 26-22 mu Itsinda D.

Abanyarwanda bari baje gushyigikira ikipe y’Igihugu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35