Handball: U Rwanda ntirwahiriwe no gusoza ku mwanya mwiza mu gikombe cy’Afurika

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 23, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinzwe na Gabon ibitego 37-33 mu mukino wa mbere wo guhatanira umwanya mwiza mu Gikombe cy’Afurika kuko itigeze irenga amatsinda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Mutarama 2023, ni bwo habaye umukino wa mbere mu irushanwa ryiswe President’s Cup rikinwa n’amakipe atarabonye amahirwe yo kurenga amatsinda ya Shampiyona Nyafurika iri kubera mu Misiri.

U Rwanda rwakinnye na Gabon rugerageza gushaka uko rwakwegukana amanota menshi ariko birangira umukino ruwutakaje.

Amakipe yombi yatangiranye imbaraga zingana kuko iminota itanu zose zanganyaga ibitego ariko bigeze mu 10 Gabon itangira gusiga u Rwanda ku kinyuranyo cy’amanota ane.

Abakinnyi b’u Rwanda batangiye kugira igihunga ku busatirizi bituma abakinnyi barimo Mbesutunguwe Samuel na Kubwimana Emmanuel batabyaza umusaruro amahirwe babonaga.

Ikinyuranyo cyiyongereye mu minota 20 kigera ku munani.

Gabon yagize umunaniro ugaragara amanota ku mpande zombi aragabanyuka ariko abakinnyi b’u Rwanda ntibabyaza umusaruro uwo mwanya ngo basoze neza igice cya mbere cyarangiye bakirushwa ibitego ( 22-17).

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rw’u Rwanda ku buryo rwagabanyije ibitego bigera kuri bibiri ariko n’ubundi rwirangaraho rutakaza umukino bitunguranye.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe ibitego 37-33.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Bagirishya Anaclet yavuze ko abakinnyi binjiye mu mukino badatuje byatumye umukino utakazwa.

Ati: “Umukino turawutakaje kubera igihunga cy’abakinnyi kandi bari bameze neza. Icyo ni cyo cyatumye hajyamo ibitego bitanu twarwanye na byo kugeza umukino urangiye. Turi mu gikombe ku nshuro ya mbere ariko ntitwifuzaga gutaha gutyo gusa. Birashoboka ko twatsinda undi mukino.”

Gutakaza uyu mukino byaganishije u Rwanda ku guhatanira umwanya wa 13 kugeza kuri 16.

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 23, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE