Hamas yarekuye abagore 2 b’Abarusiya yari yarafashe bugwate
Itsinda rya gatandatu ry’Abisiraheli bari bafashwe bugwate ryashyikirijwe Croix-Rouge kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Ugushyingo, kandi Hamas ivuga ko yarekuye abagore babiri b’Abarusiya na bo bari barafashwe bugwate.
Hamas yatangarije AFP ko umutwe w’abayisilamu bo muri Palesitina washyikirije “itsinda rya gatandatu” ry’Abanyisiraheli bari bafashwe bugwate barekuwe ku bw’amasezerano bagiranye na Isiraheli bashyikirizwa komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC).
Amasezerano hagati ya Isiraheli na Hamas ari ku munsi wa gatandatu kuri uyu wa Gatatu. Abahuza mpuzamahanga barimo kongera ingufu mu guhagarika imirwano ku buryo burambye, hagakomeza ihanahana rishya ry’Abisiraheli bari bafashwe bugwate n’imfungwa z’Abanyapalestina.
Amasezerano y’agahenge mu karere ka Gaza yongerewe iminsi ibiri kugeza ku wa Kane, hakomeje kwifuzwa ko yakongerwa nanone.
Kuva ku wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023 hashyirwaho amasezerano y’agahenge, Hamas yarekuye ingwate 13 naho Isiraheli irekura imfungwa 39.
Ku wa Gatandatu, tariki 25 Ugushyingo 2023, Hamas yarekuye ingwate 13 naho Isiraheli irekura imfungwa 39.
Ku Cyumweru, tariki ya 26 Ugushyingo2023, Hamas yarekuye ingwate 13 naho Isiraheli irekura imfungwa 39.
Ku wa Mbere, 27 Ugushyingo 2023, Hamas yarekuye ingwate 11 naho Isiraheli irekura imfungwa 33.
Ni mu gihe ku wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2023, Hamas yarekuye Abisiraheli icumi n’Abatayilande ebyiri nimugoroba naho Isiraheli yarekuye imfungwa 30 z’Abanyapalestina.
Kuri uyu Gatatu hateganyijwe ko abisiraheli 10 bafashwe bugwate barekurwa ndetse abanyapalesitina 30 bafitwe na Isiraheli na bo bakarekurwa muri iki gihe cy’agahenge nk’uko byasabwe na Qatar, Leta zunze ubumwe z’Amerika na Misiri.
Amerika ishyigikiye ko hakongerwa igihe cy’agahenge k’imirwano mu karere ka Gaza kugira ngo abafashwe bugwate barekurwe nk’uko byatangajwe na Al-Jazeera.
Umunyamabanaga Mukuru wa Loni na we akavuga ko haskwiye gushyirwa imbaraga mu guhagarika intambara. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Palesitina , Riyad al-Maliki we atangaza ko imirwano yari ikwiye guhagarara, abatuye Gaza ntibakomeze kwicwa.
Minisiteri y’Ubuzima ya Hamas ivuga ko umubare w’abantu bapfuye bazize ibisasu bya Isiraheli mu karere ka Gaza wahitanye abantu bagera ku 15.000 kuva intambara yatangira ku ya 7 Ukwakira, barimo abana 6.150, kandi hishwe Abisiraheli barenga 1.200.
Kuva ku itariki ya 24 Ugushyingo 2023, Isiraheli itangaza ko hasigaye kurekurwa abagera ku 156 bagifashwe bugwate na Hamas, kandi ku ruhande rwa Isiraheli imaze kurekura imfungwa 180 z’Abanyapalesitina.