Gloria Bugie ntakozwa ibyo gukora ubukwe ataratwara Grammy Awards

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 12, 2026
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umuhanzikazi wo mu Gihugu cya Uganda, Gloria Bugie yavuze ko azatekereza gushyingirwa nyuma yo kwegukana igihembo cya Grammy, kuko ubu yibanze cyane ku iterambere ry’umuziki we.

Grammy Awards ni ibihembo bitegurwa na ‘The Recording Academy byo muri United States,’ bikaba bihabwa ibyamamare n’abakora umuziki baba abagaragaje ubuhanga budasanzwe, bakoze indirimbo cyangwa albums zifite ireme, zagize igikundiro n’impinduka zikomeye mu ruganda rw’umuziki, n’abakoze udushya twihariye mu muziki.

Uyu muhanzikazi yatangaje ko gushaka bitari mu byo ashyize imbere muri iki gihe, avuga ko azabitekerezaho nyuma yo kugera ku imwe mu nzozi ze zikomeye mu muziki we nko kwegukana igihembo cya Grammy. Mu kiganiro yagiranye na Galaxy televiziyo tariki 12 Gicurasi 2026, Gloria yasomewe ubutumwa bw’umufana we wabazaga igihe azashyingirirwa cyangwa azakorera ubukwe.

Bugie yamusubije ati: “Nzashaka nyuma yo kwegukana Grammy. Ndacyari muto kandi ndimo kwibanda ku iterambere ry’umuziki wanjye. Intego yanjye ni ukugera ku bintu bikomeye mu ruganda rw’umuziki mbere yo gutekereza ku rushako.

Natangiye umuziki nifuza gukorera amafaranga nkiteza imbere ubwanjye, umuryango wanjye nkawuhindurira ubuzima ndetse n’abankikije cyangwa abo dukorana nkabahindurira ubuzima, rero ndacyafite urugendo rurerure.”

Ibyo Gloria Buggi yavuze byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda bamwibasira bamwumvisha uburyo ki izo nzozi atazazigeraho. Uwiyita eyob.a.beraki yagize ati: “Iyihe Grammy mukundwa!” Mu gihe abandi bamushimiraga ko afite inzozi zo kwiteza imbere.

Gloria Buggie avuga ko nubwo urugendo rw’umuziki we ruhura n’imbogamizi zirimo n’abamuca intege ariko abona ko abakunzi be bamukunda kuko ibyo akoze byose babyigana, atanga urugero rw’uko yakoranye n’umuhanzi Element Eleeh wo mu Rwanda n’abandi bakaba baratangiye kumukoresha.

Ati: “Uzitegereze buri ikintu nkoze barakigana, bakundaga kwibaza ku njyana ndirimba hashize iminsi batangira kuyikora, nkoranye na Element Eleeeh baramukoresha ni byiza binyereka ko bamfatiraho urugero, nubwo bibwira ngo baba bandwanya ku rundi ruhande mbona bishimira ibyo nkora.”

Gloria Bugie ni umuhanzi abarizwa mu nzu ifasha abahanzi yitwa ‘Hit Boss Management’, akaba akora cyane injyana za Afro-pop, Afrobeat na Afrosounds. Aherutse gushyira hanze indirimbo nshya zirimo ‘Omubiri’ yasohotse muri Mata 2026 ndetse na “Cherie” yasohotse muri Gashyantare 2026.

Gloria Bugie ntakozwa ibyo gushyingirwa ataratwara igihembo cya Grammy Awards
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 12, 2026
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE