Gaza: Harigwa uko abaterankunga bakongera gutabara

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 30, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 30 Mutarama 2024, imirwano ikaze irakomeje mu karere ka Gaza, ariko cyane cyane muri Khan Younes, umujyi munini wo mu majyepfo, aho irimo guhitana abantu.

Abaterankunga ba UNRWA bakaba bateraniye muri Loni hashakishwa uko inkunga zakomeza kugezwa muri Gaza ngo batabare abaturage bugarijwe n’ibibazo bikomoka ku bisasu Isiraheli ikomeje kurasayo.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ukora ibishoboka byose kugira ngo agerageze kumvisha abaterankunga gukomeza guha inkunga yabo Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Banyapalesitina (UNRWA).

Umujyi wa Khan Younes, mu majyepfo y’akarere ka Gaza, umaze ibyumweru n’ibyumweru uterwaho ibisasu bidatuza n’ingabo za Isiraheli.

Urupfu rw’abasirikare batatu b’Abanyamerika biciwe muri Cisjordania mu gitero cy’indege zitagira abapilote mu mpera ziki cyumweru, bashinjwaga na Washington ko ari imitwe ishyigikiye Irani, kubera amakimbirane yabaye muri Yemeni, mu nyanja itukura, Iraki , Libani na Siriya.

Kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yakiriye abaterankunga nyamukuru ba UNRWA, imishyikirano irakomeje kugira ngo habeho amahoro.

Ku wa Mbere i Washington, Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahmane Al-Thani, yatangaje ko hashyizweho ingamba z’amahoro aherekejwe n’irekurwa rishya ry’abafashwe bugwate.

Raporo iheruka gutangwa na Minisiteri y’ubuzima ya Hamas, ku wa Mbere Mutarama 2024, yagaragazaga ko abantu 26.637 biciwe muri Gaza kuva intambara yatangira ku ya 7 Ukwakira 2023.

Abenshi mu bapfuye ni abagore, ingimbi n’abana, abakomeretse ni 65.387.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 30, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE