Gaza: Abanyamakuru 42 bamaze kuhasiga ubuzima

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 14, 2023
  • Hashize amezi 4
Image

Komite ishinzwe kurengera abanyamakuru ivuga ko intambara imaze Ukwezi hagati ya Isiraheli na Palestine imaze  guhitana ubuzima bw’ abanyamakuru nibura 42 bapfiriye muri  Gaza

Ihuriro ridaharanira inyungu rifite icyicaro i New York, riteza imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru kandi riharanira uburenganzira bw’abanyamakuru, ryavuze ko abanditsi na bo bahuye n’ibitero byinshi, iterabwoba, ibitero bya interineti ndetse no kugenzura bikomeye.

Iperereza ryakozwe na komite ishinzwe kurengera abanyamakuru (CPJ) ryagaragaje ko kuva ku ya 7 Ukwakira, nibura abanyamakuru 42 bapfiriye mu ntambara ya Isiraheli na Hamas muri Gaza, nk’uko Ihuriro ridaharanira inyungu riteza imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bw’abanyamakuru.

Iryo huriro rivuga ko uku kwezi ariko kwaguyemo abanyamakuru benshi kuva mu 1992, CPJ yatangira gukusanya amakuru yerekeye abanyamakuru bicirwa mu ntambara.

Kuva iyi ntambara yatangira Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza ku wa 13 Ugushyingo, yatangaje ko Abanyapalestina barenga 11 000 bamaze kuhasiga ubuzima, muri bo   bibiri bya gatatu byabo ni abagore n’abana. Ni mu gihe abagera ku 2700 baburiwe irengero.

Ku wa Gatanu, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Isiraheli yavuze ko ku ruhande rwayo umubare w’abapfuye bazize ibitero bya Hamas ugera ku 1 200.

KAMALIZA AGNES

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 14, 2023
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE