Gatera Moussa yagizwe umutoza mushya wa Rutsiro FC

  • SHEMA IVAN
  • Mata 14, 2024
  • Hashize ukwezi 1
Image

Gatera Moussa uherutse gusezererwa muri Gorilla FC yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru, yagizwe umutoza mushya wa Rutsiro FC yo mu cyiciro cya kabiri, asinya amasezerano y’amezi atatu.

Tariki ya 18 Gashyantare 2024 ni bwo Gorilla FC yirukanye Gatera, nyuma y’aho ubuyobozi bw’iyi kipe bugize impungenge zuko bashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri kubera umusaruro mubi.

Mu mukino 21 Gatera yatoje, yatsinzemo itanu, anganya itandatu atsindwa 10. Ibi bivuze ko yari asize iyi kipe ku mwanya wa 14 n’amanota 21 gusa.

Nyuma y’igihe gisaga amezi abiri yahise ahabwa izindi nshingano mu cyiciro cya kabiri muri Rustiro FC yamanutse umwaka ushize ndetse ahita ahabwa akazi ko guhita yongera akayisubiza mu cyiciro cya mbere iherukamo muri 2021.

Gatera Moussa azungirizwa na Rubangura Omar.

Iyi kipe ifite gahunda yo kuzamuka iri ku mwanya wa mbere wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Itsinda A, aho imaze gukina imikino 21 ikaba ifite amanota 47, ikarusha Intare FC iyikurikiye abiri gusa.

Rutsiro FC yatozwaga na Okoko Godfrey wayigezemo mu kwezi k’Ukuboza 2022, gusa umusaruro muke watumye atandukana n’iyi kipe ku bwumvikane.

  • SHEMA IVAN
  • Mata 14, 2024
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE