Gasabo: Uwahoze ari Umupolisi Mukuru yishwe n’igikuta cyagwiriye inzu  

Gasabo: Uwahoze ari Umupolisi Mukuru yishwe n’igikuta cyagwiriye inzu  

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko ibiza byatewe n’imvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, yateje inkangu mu Karere ka Gasabo yahitanye ubuzima bw’Umupolisi Mukuru wari mu kiruhuko cy’izabukuru. 

Uwasize ubuzima muri ibyo biza ni CSP (Rtd) Kamanzi Richard w’imyaka 57 y’amavuko, ubwo urukuta rufata ubutaka rwasenyukiraga ku nzu ye mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo. 

Ibyo biza byabaye ahagana saa saba z’amanywa yo kuri iki Cyumweru mu Mudugudu wa Rindiro nyuma y’uko amazi yavaga mu rugo rw’umuturanyi utuye haruguru ye yacengeraga icyo gikuta cyari cyubakanywe n’urupangu, bikarangira kigwiriye inzu ye.

Bivugwa ko icyo gikuta cyahise kigwira icyumba CSP (Rtd) Kamanzi yari aryamyemo arimo kuruhuka. 

CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yemereje amakuru y’ibyo byago  byatwaye ubuzima bwa CSP (Rtd) Kamanzi. 

Yagize ati: “Dufashe mu mugongo umuryango we ku bwo kubura umuntu. Icy’ibanze twahereyeho ni ukubashakira icumbi kubera ko inzu babagamo yasenyutse.”

Yasabye abaturage kujya bigengesera mu bihe by’imvura, anabasaba kujya bafata cyangwa bayobora neza amazi yo mu ngo zabo mu gukumira ibyago bishobora guterwa n’imvura y’impangukano. 

CIP Gahonzire yakebuye kandi abagenda mu mvura, abugama munsi y’ibiti cyangwa abafunga imiyoboro y’amazi, asaba n’ababyeyi kujya baba hafi abana babo by’umwihariko mu bihe by’imvura. 

Kugeza ubu amakuru dukesha TNT agaragaza ko umubiri wa Nyakwigendera wamaze kujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare, mu gihe umuryango wo urimo gutegurirwa kwimurwa ahandi hantu. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43