Gabriel Attal yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa

Gabriel Attal yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya Gabriel Attal.

Attal asimbuye Minisitiri w’Intebe Elizabeth Borne weguye kuri uyu mwanya ejo hashize ku wa Mbere.

Gabriel Attal w’imyaka 34 abaye Minisitiri w’intebe wa mbere muto mu mateka y’u Bufaransa.

Reuters yanditse ko Perezida Macron yamushyize muri uyu mwanya mu rwego rwo gukomeza kubaka inzego zihamya muri manda ye ya kabiri ari Perezida w’u Bufaransa ndetse no gukomeza kumufasha kwigarurira imitima y’Abafaransa.

Mu yindi mirimo Attal yakoze harimo ko yabaye  umuvugizi wa Guverinoma mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, kuva muri 2020 kugeza 2022.

Mu mwaka wa 2022 kugeza muri 2023 yabaye Minisitiri w’Ibikorwa bya Leta n’Imari ndetse nyuma aza no kuba Minisitiri w’Uburezi n’Urubyiruko aho avuye agirwa Minisitiri w’Intebe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RDC: Ebola imaze kugira imfubyi abana basaga 2 000  8 Ukwakira 2026 Saa 12:15
  2. Ubwenge Buhangano: Indi ntwaro y’imitwe y’iterabwoba 7 Ukwakira 2026 Saa 19:25
  3. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  4. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  5. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04