FIFA yakuriyeho ibihano Rayon Sports byo kutandikisha abakinnyi

FIFA yakuriyeho ibihano Rayon Sports byo kutandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2026, yakuriweho ibihano byo kutandikisha abakinnyi yari yarafatiwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Ni nyuma yo kwirukana bamwe mu bari abakozi bayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakajya kuyirega.

Abo barimo Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ’Robertinho’ na rutahizamu ukomoka muri Guinea-Bissau, Adulai Jalo, bayireze bayishinja kubirukana binyuranyije n’amategeko ndetse inamubereyemo umwenda.

Iyi kipe yategetswe kumwishyura ’Robertinho’ ibihumbi 22,5$ [arenga miliyoni 32.7 Frw], by’imishahara y’amezi ane na Adulai Jalo 7000$,

Kuri ubu iyi kipe yambara ubururu n’umweru yamaze kwishyura aya mafaranga yose yasabwa, ihabwa uburenganzira bwo kongeramo abakinnyi bashya muri uku kwezi kwa Mutarama 2026.

Mu rwego rwitegura neza imikino yo kwishyura ya Shampiyona, iyi kipe iheruka gusinyisha abakinnyi batandatu bashya ari bo Kwizera Olivier, Likau Faustin Kitoko, Yannick Bangala, Ben Aziz Dao, Ramazani Tshimanga Tshilembi na Bienvenu Joachim Vignino.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48