FIBA AfroCan 2023: Hasojwe imikino yo mu matsinda

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 11, 2023
  • Hashize amezi 11
Image

Gabon 66-63 Kenya

Mozambique 58 -77 RDC

Tunisia 67-52 Maroc

Nigaria 48-57 Angola

Taliki 12-07-2023

Maroc-Cameroun (10h30)

Nigeria-Gabon (14h00)

Mozambique-Rwanda (16h30)

Côte d’Ivoire-Mali (19h00)

Taliki 10 Nyakanga 2023  ni bwo hasojwe imikino yo mu matsinda mu irushanwa ry’Afurika “FIBA AFROCAN 2023” ririmo kubera i Luanda muri Angola kuva taliki 08 Nyakanga 2023.

Mu mikino yabaye, mu itsinda A, Gabon yatsinze Kenya amanota 66 kuri 63, mu itsinda B, Angola yatsinze Nigeria  amanora 57 kuri 45. Mu itsinda C, ikipe ya Tunizia yatsinze Maroc amanota 67 kuri 52 naho mu itsinda D, ikipe ya RDC itsinda Mozambique amanota 77 kuri 58.

Uko amakipe yasoje ku rutonde

Ikipe ya Kenya yasoje iyoboye itsinda A n’amanota 3 inganya na Côte d’Ivoire ndetse na Gabon yasoreje ku mwanya wa gatatu.

Mu itsinda B, Angola yasoreje ku mwanya wa mbere n’amanota 4 ikurikirwa na Nigeria n’amanota 3 naho Mali isoreza ku mwanya wa 3 n’amanota 2.

Ikipe ya Tunisia yasoje iyoboye itsinda C n’amanota 4, Maroc iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 3 naho ku mwanya wa 3 haza ikipe y’u Rwanda n’amanota 2. 

Mu itsinda A, ikipe ya RDC ifite igikombe giheruka  yasoje iyoboye ururonde n’amanota 4 ikurikirwa na Mozambique n’amanota 3 naho ikipe ya Cameroun isoreza ku mwanya wa 3 n’amanota 2.

Nyuma y’iyi mikino yo mu matsinda, amakipe 4 ni ukuvuga ikipe ya mbere muri buri tsinda ari yo Kenya, Angola, Tunizia na RDC zahise zibona itike ya ¼ cy’irangiza naho amakipe asigaye 8 akaba agomba gukina umukino wo gushaka itike ya ¼ . 

Gahunda y’imikino yo gushaka itike ya ¼

Bigeganyijwe ko taliki 11 Nyakanga 2023 ari umunsi w’ikihuko ku makipe yose hanyuma taliki 12 Nyakanga 2023 akaba ari bwo hazakinwa imikino yo  gushaka itike ya ¼.

Biteganyijwe ko ikipe ya Maroc  yabaye iya kabiri mu itsinda C izakina na  Cameroun yabaye iya gatatu mu itsinda D. Nigeria yabaye iya  kabiri mu itsinda B izakina na Gabon yabaye iya gatatu mu itsinda A.

Ikipe ya Mozambique yabaye iya kabiri mu itsinda D izakina n’ikipe y’u Rwanda yabaye iya gatatu mu itsinda C naho Côte d’Ivoire yabaye  iya kabiri mu itsinda A ikine na Mali yabaye iya gatatu mu itsinda B.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 11, 2023
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE