FERWABA yamuritse ikirango cya shampiyona ya Basketball

FERWABA yamuritse ikirango cya shampiyona ya Basketball
Ikirango gishya cya shampiyona ya Basketball

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” ryamuritse ikirango “Logo” cya shampiyona  ndetse hanahembwa uwakoze iki kirango.

Uyu muhango wabereye muri Kigali Arena ku wa Gatatu taliki 23 Werurwe 2022 aho Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri FERWABA, Jabo Landry  yanashyikirije sheki y’ibihumbi 500  Mukama D’Amour wakoze  iki kirango.

Mukama D’Amour ashyikirizwa sheki y’ibihumbi 500

Kugeza ubu nyuma y’uko amasezerano ya BK na FERWABA bari bafitanye arangiye, shampiyona y’u Rwanda nta muterankunga ifite. Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri FERWABA, Jabo Landry  avuga ko barimo kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye kandi bafite icyizere ko mu minsi iri imbere umuterankunga azaboneka.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore kuva taliki 11 Werurwe 2022 yaratangiye ubu igeze ku munsi wa 7 mu bagabo n’umunsi wa 3 mu bagore.

Umujyanama mu bya Tekinike, Habimana Mugwaneza Claudette  atangaza ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo yitabiriwe n’amakipe 14 ari yo REG BBC, Patriots BBC, APR BBC, IPRC Kigali, IPRC Huye, UGB, Shoot 4 Stars BBC, Tigers BBC, 30 Plus, Rusizi BBC, Espoir BBC, IPRC Musanze, UR Huye na UR CMHS.

Mu bagore amakipe yitabiriye shampiyona ni 8 ari yo REG BBC, The Hoops , IPRC Huye, APR BBC, GS Marie Reine, UR Huye, ADEGGI na UR CMHS.

Biteganyijwe ko imikino ibanza izasozwa taliki 05 Gicurasi 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42