Faustin Likau yasinyiye Rayon Sports 

Faustin Likau yasinyiye Rayon Sports 

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Umunyekongo Faustin Likau Kitoko Pizzalo, ukina mu kibuga hagati yugarira, ku masezerano y’imyaka ibiri n’igice.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23, yashyize umukono ku masezerano kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ukuboza 2025, ndetse atangira imyitozo.

Faustin Likau yageze mu Rwanda ku wa Gatatu, avuye muri Flambeau du Centre yo mu Burundi yagezemo muri Kanama 2024 aturutse muri AC Dynamique yo muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Uyu mukinnyi abaye uwa wa mbere uguzwe na Rayon Sports mu bo yifuza kuzakoresha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona (Super Cup) n’Igikombe cy’Amahoro.

Gikundiro iri ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 20, ikaba iri kwitegura gukina na Etincelles mu mukino w’Umunsi wa 13 uteganyijwe ku wa 28 Ukuboza 2025.

Faustin Likau Kitoko Pizzalo yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports
Nyuma yo gusinya, Faustin Likau Kitoko Pizzalo yahise atangira imyitozo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48