FARDC yazindutse irasa ku birindiro bya M23

FARDC yazindutse irasa ku birindiro bya M23

Inyeshyamba za M23 zatangaje ko ibirindiro byazo mu gace ka Jomba muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru byazindutse bimishwaho amasasu n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu gitondo kare kuri uyu wa Mbere. 

Hari hashize icyumweru imirwano isubitswe nyuma y’uko izi nyeshyamba zitangaje ko zivuye mu duce zari zarafashe muri Teritwari za Rutshuru na Nyiragongo z’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. . 

Umuvigizi wa M23 Willy Ngoma, yabwiye BBC ati: “Barimo kuturasaho kuva saa 5h30”. 

Umuvigizi w’ingabo za Leta muri Kivu y’Amajyaruguru Colonel Ndjike Guillaume Kaiko, yabwiye BBC ko ubu bari ku rugamba mu gace ka Shangi muri Rutshuru kuko M23 yateye ibirindiro byabo.

Kuwa gatanu ushize, umutwe wa M23 wasohoye itangazo uvuga ko “ingabo za leta n’abafatanya nazo” bitegura kubagabaho ibitero bishya. 

Bertrand Bisimwa umwe mu bakuriye umutwe wa M23 yatangaje kuri Twitter ko kuba “ingabo za MONUSCO ziri muri iyi mirwano binyuranyije [n’ibyasabwe] n’inama y’umutekano ya ONU”. 

Colonel Kaiko uyu munsi yagize ati: “Twaramukiye ku muriro w’umwanzi, ariko ibintu biragenda neza ku rubuga kandi ubu twafashe umusozi wa Muhati, tunakomeje gusatira kuko ni umwanzi wongeye kudutera nanone.” 

Mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi gushize imirwano iheruka hafi y’umujyi wa Goma yatumye abaturage hafi 100,000 bava mu byabo. 

Iyi mirwano iravugwa mu gihe uyu munsi i Goma hateganyijwe inama y’abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba. 

Abo basirikare bakuru baraterana bigendanye no gushyiraho umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba zizanga gushyira intwaro hasi muri RDC. 

Uyu ni umwe mu myanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango bateraniye i Nairobi mu kwezi kwa Mata uyu mwaka.

BBC

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Trump na Emir wa Qatar baganiriye ku guhuza Amerika na Iran 6 Ugushyingo 2026 Saa 10:55
  2. Cheikh Djibril Ouattara yongerewe amasezerano muri APR FC 5 Ugushyingo 2026 Saa 18:35
  3. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  4. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  5. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52