FARDC irarasa yerekeje iminwa y’imbunda ziremereye mu Rwanda

FARDC irarasa yerekeje iminwa y’imbunda ziremereye mu Rwanda

Guhera saa kumi n’ebyiri (6:00 AM) z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zazindutse ziroha ibisasu biremereye mu duce twigaruriwe n’inyeshyamba za M23 ari two Ntamugenga, Chanzu, Runyoni na Kabindi.

Amakuru aturuka muri Rutshuru ashimangira ko imirwano ikaze yasubukuwe, Abanyekongo bamwe bakaba bashyigikiye ingabo zabo aho badashaka kumva zivuga ko zatakaje utundi duce zitwaje kurinda abasivili.

Bifuza ko FARDC yasunika M23 ikayitsimbura i Rutshuru, nubwo izo nyeshyamba zidafite gahunda yo kurekura aho zageze mu gihe Leta ya RDC itaremera ibiganiro bihesha Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda uburenganzira busesuye mu Gihugu cyabo.

Ingabo za FARDC zikomeje kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse na Maimai muri iyo mirwano iri kubera muri Teritwari ya Rutshuru n’iya Rubare.

Kubera ubwoba bwo kuba intwaro ziremereye FARDC iri gukoresha zishobora gufatwa mpiri, izo ngabo zirarasa zerekeje mu bice bigana i Goma no mu Rwanda, ziteganya ko abarwanyi ba M23 bashobora guhunga ari yo berekeza.

Ku rundi ruhande, ibyo biraha amahirwe M23 yo gucunga ibice byose byerekeza i Goma uvuye i Rutshuru.

U Rwanda rwamaganye Ubuyobozi bw’icyo gihugu bukomeje kurwitwaza nk’intandaro y’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Guverinoma y’u Rwanda yanahishuye ko iki gihugu cyateye umugongo inzira y’ibiganiro yashyizweho n’Akarere kiyoboka intambara kuri ubu imaze gukura abakabakaba 400,000 mu byabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Trump na Emir wa Qatar baganiriye ku guhuza Amerika na Iran 6 Ugushyingo 2026 Saa 10:55
  2. Cheikh Djibril Ouattara yongerewe amasezerano muri APR FC 5 Ugushyingo 2026 Saa 18:35
  3. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  4. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  5. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52