Etincelles yirukanye umutoza Masudi Djuma n’abari bamwungirije

Etincelles yirukanye umutoza Masudi Djuma n’abari bamwungirije

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Etincelles FC bwirukanye uwari umutoza mukuru Masudi Djuma n’abungiriza be kubera umusaruro muke mu mikino ibanza ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ibi bikubiye mu itangazo iyo kipe yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare 2026.

Yagize iti: “Ubuyobozi bwa Etincelles FC bumaze gusezerera abatoza bayo kubera umusaruro muke.Ikipe iraba itozwa na Bizimana Abdou (Bekeni) mu gihe hagishakwa abandi bo kubasimbura.”

Masudi Djuma yari amaze amezi ane muri izi nshingano aho yari yaje asimbuye Seninga Innocent.

Si ubwa mbere Bekeni agiye gutoza Etincelles FC, aho akunze gutangaza ko se yagize uruhare mu ishingwa ryayo. Yaherukaga kuyitoza muri Werurwe 2022 nyuma yo gusimbura Umwongereza Calum Shaun wari wamusimbuye mu 2020.

Etincelles FC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Gashyantare 2026, yakira Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino yo kwishyura iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 11 yongeyemo abakinyi batatu barimo Umunya-Cameroun Assana Nah Innocent wahoze muri Rayon Sports.

Umutoza Masudi Djuma n’abungiriza be birukanywe muri Etincelles kubera umusaruro muke
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35