Espagne yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi itsinze u Bufaransa
Ikipe y’Igihugu ya Espagne yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gutsinda u Bufaransa ibitego 2-0, mu mukino wa ½ wabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 14 Nyakanga 2026.
Ni umukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi akinira mu kibuga hagati bituma n’uburyo bwo kurema igitego buba buke.
Ku munota wa 20, Lamine Yamal yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina na Lucas Digne, umusifuzi yemeze ko ari Penaliti.
Iyi Penaliti yinjijwe neza na rutahizamu Mikel Oyarzabal atsindira Espagne igitego cya mbere.
Iki gitego cyatumye aba umukinnyi wa gatatu watsindiye Espagne ibitego bitanu mu irushanwa rimwe ry’Igikombe cy’Isi nyuma ya Emilio Butragueño wabikoze mu 1986 na David Villa wabigezeho mu 2010.
Ku munota wa 30, Myugariro w’u Bufaransa, William Saliba, yavunitse, asimburwa na Maxence Lacroix.
Igice cya mbere cyarangiye Espagne itsinze u Bufaransa igitego 1-0.
Mu igice cya kabiri, u Bufaransa bwatangiranye impinduka Adrien Rabiot asimburwa na Manu Kone.
Ku munota wa 59, Pedro Porro yatsindiye Espagne igitego cya kabiri ku mupira Dani Olmo yamuhaye.
Iminota 10 ya nyuma yihariwe n’u Bufaransa bwasatiraga cyane bushaka kwishyura nibura igitego kimwe, ariko ubwugarizi n’umunyezamu ba Espagne bakomeza kwihagararaho neza.
Umukino warangiye Espagne itsinze u Bufaransa ibitego 2-0, ihita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Iyi kipe yaherukaga ku mukino wa nyuma mu 2010 icyo gihe yatwaye igikombe itsinze u Buholandi igitego 1-0.
Umutoza w’u Bufaransa, Didier Deschamps, yanditse amateka yo kuba umutoza wa mbere utoje imikino myinshi mu Gikombe cy’Isi.
Uyu mugabo amaze gutoza imikino wa 26 ndetse yatambutse ku Mudage Helmut Schön watoje imikino 25.
Undi mukino wa 1/2 urahuza u Bwongereza na Argentine kuri uyu wa Gatatu guhera saa tatu z’ijoro isaha ya Kigali.









