Emeline Imanizabayo yegukanye umudali wa Zahabu muri Seven Hills Record Run

Emeline Imanizabayo yegukanye umudali wa Zahabu muri Seven Hills Record Run

Umunyarwandakazi Emeline Imanizabayo yanditse amateka yo kwegukana umudari wa zahabu mu Isiganwa Mpuzamahanga ryo kwiruka rya ‘Seven Hills Record Run’ ryabereye i Nijmegen mu Buholandi, ku wa Gatandatu tariki 18 Mata 2026.

Iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi barenga 170 bari mu byiciro bitandatu bitandukanye by’abato batarengeje imyaka 20 n’abakuru mu bagabo no mu bagore.

Imanizabayo yabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abagore mu gusiganwa ku ntera ya metero 5,000 akoresheje iminota 15 n’amasegonda arindwi.

Yakurikiwe n’Umunya-Finland, Ilona Mononen, yasize amasegonda atatu, naho Maurine Jepkoech Chebor wo muri Kenya aba uwa gatatu arushwa amasegonda umunani n’uwa mbere.

Uretse gusiganwa muri metero 5,000, Imanizabayo asanzwe asiganwa no muri metero 15,000, metero 10,000, metero 3,000 na metero 1,500.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25