Dr. Habineza Frank yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki

Dr. Habineza Frank yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki

Dr. Habineza Frank uyobora Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) akaba n’Umusenateri mu Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) mu gihe cy’amezi atandatu.

Yatorewe mu Nteko rusange ya NFPO, yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Werurwe 2026, aho yasimbuye Depite Muzana Alice wo mu Ishyaka PSD, wari kuri uwo mwanya kuva muri Nzeri 2025.

Dr. Habineza azungirizwa na Ingabire Neema Eugenie, wo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demukarasi, UDPR, mu gihe Bwana Gisagara Theoneste yatorewe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iryo Huriro.

‎Nk’uko amabwiriza y’uru rwego abiteganya, izi nshingano zigomba guhabwa abari mu mashyaka atandukanye kandi hagakurikizwa ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore aho umwe agomba kuba ari umugore undi ari umugabo.

Iyi nteko rusange yashyizeho kandi abagize Komisiyo zihoraho zirimo Komisiyo Mbonezabupfura no Gukemura amakimbirane, Komisiyo ya Gahunda, Ibikorwa by’Ihuriro n’Ubufatanye n’Izindi Nzego na Komisiyo Ishinzwe Itumanaho no Kungurana Ibitekerezo.

Dr. Habineza ni umunyapolitiki, wibanda mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije kuva ubwo yigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).

Muri Kanama 2009, yinjiye muri politiki byeruye ubwo yashingaga ishyaka riharanira demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR (Democratic Green Party of Rwanda).

Mu 2017, Dr. Habineza yahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko ntibyamuhira. Mu mwaka wakurikiyeho, yabaye umudepite muri manda imwe y’imyaka irindwi yarangiye mu 2024.

Dr. Frank Habineza yatorewe kuba umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki
Ingabire Neema Eugenie yagizwe Umuvugizi Wungurije w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO)
Depite Gisagara Theoneste yatorewe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Trump na Emir wa Qatar baganiriye ku guhuza Amerika na Iran 6 Ugushyingo 2026 Saa 10:55
  2. Cheikh Djibril Ouattara yongerewe amasezerano muri APR FC 5 Ugushyingo 2026 Saa 18:35
  3. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  4. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  5. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52