Depite Mukabalisa yongeye kwegukana umudali wa Zahabu mu mikino y’Inteko za EAC

Depite Mukabalisa yongeye kwegukana umudali wa Zahabu mu mikino y’Inteko za EAC

Depite Mukabalisa Germaine yegukanye Umudali wa Zahabu mu gusiganwa metelo 400 n’uw’umuringa mu gusiganwa metelo 100, naho Depite Nyabyenda Damien yegukana Umudali wa Feza muri metero 400 mu mikino mpuzamahanga ihuza Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025, ni bwo Mukabalisa na Nyabyenda barushanyijwe na bagenzi be bagize Inteko mu Karere, mu mikino ikomeje kubera i Kampala muri Uganda.

Depite Mukabalisa Germaine amaze kwandika izina muri iyi mikino kuko mu mwaka ushize ubwo yaberaga i Mombasa yegukanye umudali w’umuringa mu gusiganwa metero 800.

Mu 2023, i Kigali, yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa metero 400 mu gihe mu 2022, yari yegukanye umudali w’umuringa mu mikino yabereye i Juba muri Sudani y’Epfo.

Si we gusa uri guhagararira u Rwanda neza, dore ko na Nyabyenda Damien yegukanye uwa Feza muri metero 400.

Imikino mpuzamahanga ihuza Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byo muri EAC iri gukinwa ku nshuro ya 15, abayitabiriye ni abo mu bihugu bigize EAC birimo Uganda, Kenya, Tanzania, u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo. Bahatanye mu mikino irimo Ruhago, Netball, gusiganwa ku maguru, gukurura umugozi [Tug-of-war], Volleyball, Golf na Basketball.

Depite Nyabyenda Damien yegukanye Umudali wa Feza muri metero 400
Depite Mukabalisa Germaine yongeye kwegukana umudali wa Zahabu mu mikino y’Inteko za EAC
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48