Cricket: Ikipe y’u Rwanda mu bagore igiye kwitabira irushanwa mpuzamahanga muri Nigeria
Kuva taliki 26 Werurwe kugeza 04 Mata 2022 i Lagos muri Nigeria hazabera irushanwa mpuzamahanga mu bagore ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Nigeria “NCF Women’s T20 International Tournament 2022”.
Iri rushanwa biteganyijwe ko rizitabirwa n’ibihugu 5 ari byo Sierra Leone, Ghana, Cameroun, u Rwanda na Nigeria izakira irushanwa. Imikino izabera ku kibuga cya Tafawa Balewa Square Cricket Oval i Lagos.
Mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa, umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda , Leonard Nhamburo yatangaje urutonde rw’abakinnyi 14 bagomba gutangira umwiherero taliki 20 Werurwe 2022.
Abakinnyi bahamagawe
Aba ni Uwera Sarah, Ishimwe Gisele, Uwamahoro Cathia, Bimenyimana Diane, Ishimwe Henriette, Ikuzwe Alice, Ingabire Sifa, Vumiliya Margeuritte, Murekatte Belyse, Muhawenimana Immaculée, Nyirankundineza Josiane, Irakoze Flora, Uwimbabazi Antoinette na Uwase Merveille.