CG Namuhoranye yijeje kubaka Police FC itwara ibikombe itagiye muri ruswa

CG Namuhoranye yijeje kubaka Police FC itwara ibikombe itagiye muri ruswa

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu CG Felix Namuhoranye, yijeje kubaka Police FC itwara ibikombe hatabayemo inzira zirimo iruswa n’ibindi bidakwiye mu mupira w’amaguru.

Yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 2 Gashyantare 2026, ubwo yakiraga abayobozi, abatoza n’abakinnyi ba Police FC, abashimira uburyo bitwaye mu Irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari 2026, begukanye ku wa 1 Gashyantare, batsinze APR FC.

CG Namuhoranye yavuze ko hari kubakwa ikipe ifite ubushobozi bwo guhatana mu Rwanda no mu mahanga kandi ko intsinzi ya Police FC igomba kuba yubakiye ku myitozo myiza no gukina neza.

Ati: “Polisi yahoze ishaka ikipe yegukana irushanwa nk’iri. Twiteguye rero kubatera ingabo mu bitugu, gufasha abatoza n’abatekinisiye bakorana na bo kugira ngo twubake iyi kipe ishobora guhangana n’indi iyo ari yo yose yaba hano no mu mahanga.

Yanashimangiye ko ubuyobozi bukeneye kandi burimo kubaka ikipe itajya mu manyanga, itemera ruswa n’ibindi bidakwiye kandi bidafite umwanya mu mupira w’amaguru mu Rwanda.”

Police FC iri guhatanira igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, dore ko yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 34, irushwa inota rimwe na Al Hilal SC iri ku mwanya wa mbere.

Iyi kipe izatangira imikino yo kwishyura ihura na AS Kigali tariki ya 8 Gashyantare 2026.

ABakinnyi ba Police FC bakiriwe nyuma yo gutsinda APR

Polisi y’u Rwanda

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35