CECAFA U18: U Rwanda rwasezerewe na Uganda muri ½

CECAFA U18: U Rwanda rwasezerewe na Uganda muri ½

Ikipe y’igihugu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 18 yatsinzwe na Uganda ibitego 1-0 isezererwa mu mikino ya  ½ muri CECAFA U18 iri kubera mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Kisumu.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 5 Ukuboza 2023, kuri Sitade yitiriwe Jomo Kenyatta (Jomo Kenyatta Stadium).

Mu mukino wari uryoheye ijisho amakipe yombi yatangiye umukino asatirana ku mpande zombi.

Ku munota wa 12’, Uganda yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira watewe na abubaker Mayanja n’umutwe ukurwamo n’umuzamu Ruhamyankiko Yvan awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 14’, Amavubi yakoze “counter-attack” ku mupira wazamukanywe na Ndayishimiye Baltazard awuhaye Tinyimana Elisa na we wacenze umuzamu, agwa hasi umusifuzi avuga ko nta penalilti kuko yiteze.

Ku munota wa 35’, Uganda yongeye kubona uburyo bukomeye gutsinda igitego ku mupira watawe na Kyeyune Abasi mu rubuga rw’amahina, ukurwamo n’umuzamu Ruhamyankiko Yvan wagize igice cya mbere cyiza cyane.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi anganyije na Uganda ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse asatira ku mpande zombi bashaka gufungura amazamu.

Ku munot wa 56’ Uganda yatsinze igitego cya mbere cya Abubaker Mayanja, ku mupira watewe na Kyeyune Abasi ukorwaho n’umuzamu w’amavubi usanga ari wenyine ahita atsinda igitego.

Ku munota wa 64′ amavubi yabonye amahirwe yo kwishyura igitego kuri coup-franc yatawe na Ndayishimiye Didier ariko umupira ujya hanze y’izamu. 

Ikipe y’Igihugu Amavubi yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro ba Uganda bahagarara neza. 

Umukino warangiye Amavubi atsinzwe na Uganda igitego 1-0 asezererwa muri 1/2.

Ikipe y’Igihugu y’Amavubi izagaruka mu kibuga tariki 8 Ukuboza 2023 ikina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu n’ikipe itsindwa hagati ya Kenya na Tanzania muri ½.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amajyaruguru: Abatorewe kuyobora Imidugudu biyemeje kurwanya ibyateza umutekano muke 24 Ukwakira 2026 Saa 20:13
  2. Kigali: Abaturage bishimiye kwitorera abayobozi b’Umudugudu 24 Ukwakira 2026 Saa 19:59
  3. Kamonyi: Abaturage bizeye ko abayobozi batoye bazabafasha guhangana n’igwingira 24 Ukwakira 2026 Saa 18:43
  4. Ibyifuzo bitatu Nyiranyamibwa yahoranaga ataritaba Imana 24 Ukwakira 2026 Saa 11:56
  5. Kayonza: Ab’i Nyamirama barasaba abayobozi batoye kubafasha guca ubujura 24 Ukwakira 2026 Saa 11:46