CAN 2025: Uwikunda Samuel yahawe gusifura umukino wa Côte d’Ivoire na Mozambique

CAN 2025: Uwikunda Samuel yahawe gusifura umukino wa Côte d’Ivoire na Mozambique

Umusifuzi w’Umunyarwanda, Uwikunda Samuel, yahawe gusifura umukino wo mu Itsinda F ry’Igikombe cya Afurika cya 2025 uzahuza Côte d’Ivoire na Mozambique.

Ni umukino uteganyijwe ku wa Gatatu,tariki ya 24 Ukuboza 2025, guhera Saa Moya n’Igice kuri Stade ya Marrakech.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje abasifuzi bazasifura uyu mukino wa mbere kuri Les Éléphants yegukanye irushanwa riheruka na The OS Mambas, bayobowe n’Umunyarwanda Uwikunda Samuel uzaba ari mu kibuga hagati.

Azabayungirijwe na Eric Ayimavo Ayamr wo muri Bénin na Dimbiniaina Andriatianarivelo wo muri Madagascar bazamwungiriza, na ho Alhadji Allaou Mahamat wo muri Tchad we akaba umusifuzi wa kane.

Ni mu gihe komiseri w’umukino ni Sita Sangare wo muri Burkina Faso.

Uwikunda Samuel yahawe gusifura umukino uzahuza Côte d’Ivoire na Mozambique ku wa Gatatu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48